ESWATINI: Imyigaragambyo y’abaturage basaba demokarasi ikomeje umurego

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu bwami bwa Eswatini hahoze hitwa Swaziland ubu haravugwa imyigaragambyo ikomeye ndetse ikomeje gufata indi ntera.

Abigaragambya barasaba ko havugururwa iegeko nshinga ryiki gihugu ndetse hakabaho uburyo bwo kwitorera abayobozi.

Izindi Nkuru

Iki gihugu gitegeka mu buryo bwa cyami aho umwami ariwe ushyiraho minisitire wintebe, abaminisitire, abacamanza ndetse nabandi bo mu zindi nzego nkuru z’igihugu.

Bamwe mu bigaragambya babwiye itangazamakuru ko bakeneye kugira uruhare mu gutora abayobozi babo ndetse hakemerwa namashyaka ya poliike, baravuga ko badateze guhagarika iyi myigaragambyo hataravugururwa itegeko rizatuma umuturage atora umuyobozi we, basabye kandi imiryango mpuzamahanga kugira icyo ikora mu maguru mahya.

See the source image

Umwami Muswati ntabwo yorohewe n’abaturage bashaka impinduka mu itegeko nshinga rya Eswatini

Aba kandi banenga bikomeye umwami muswati kubaho mu buzima buhenze cyane nyamara 60% y’abatuye iki gihugu ari abakene, mu bukungu iki gihugu bimwe mu byo cyohereza hanze harimo isukari, ibinyobwa bidasembuye ndetse n’ipamba.

Kuri uyu wa mbere nyuma y’uko ibihumbi byabigaragambya bari biraye mu mihanda no mu bindi bice by’igihugu basaba amavugurura mu itegeko nshinga byatumye inzego zishinzwe umutekano zibamenamo ibyuka biryana mu maso mu rwego rwo kubatatanya bituma abenshi bahakomerekera.

Nyuma gato mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri haramutse amakuru avuga ko ngo umwami Muswati wa 3 yaba yahunze igihugu. Amakuru yavugaga ko ngo indege ye yagaragaye mu kirere mu murwa mukuru Matsapa ariko ntihamenyekanye aho yaba yahungiye nk’uko ikinyamakuru cya leta ya Afurika y’epfo SABC cyabivuze.

Ni amakuru ariko yaje kuvuguruzwa na Leta y’iki gihugu mu itangazo ryasohowe na Minisitiri w’intebe,Themba Masuku rivuga ko umwami muswati wa 3 ari mu gihugu kandi akomeje inshingano ze nk’uko bisanzwe, bongeye gusaba ituze mu gihugu binyuze ku rukuta rwabo rwa Twitter. Imyigaragambyo yatumye amaduka menshi mu mujyi wa Matsapa uri rwagati muri Eswatini atwikwa.

See the source image

Umwami Muswati biravugwa ko yaba yahunze imigarambyo y’abaturage

Kuva mu 1970 muri iki gihugu amashyaka ndetse n’indi mitwe itavuga rumwe n’ubutegetsi yakuweho, nyuma gato mu 1986 nibwo umwami Muswati wa 3 ubu ufite imyaka 53 y’amavuko yimye ingoma nyuma y’urupfu rwa se Sobhuza II wategetse iki gihugu imyaka 82, nyuma  mu 2018 iki gihugu cyahinduriwe izina rya Swaziland ryari risanzweho cyitwa Eswatini.

Inkuru ya: Denyse Mbabazi Mpambara/Radio&TV10 Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru