Tuesday, August 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Express SC yafashe urugendo igana muri Tanzania gukina CECAFA Kagame Cup 2021

radiotv10by radiotv10
30/07/2021
in SIPORO
0
Express SC yafashe urugendo igana muri Tanzania gukina CECAFA Kagame Cup 2021
Share on FacebookShare on Twitter

Express SC ibitse igikombe cya shampiyona ya Uganda 2020-2021 yafashe urugendo igana i Dar Es Slaam muri Tanzania ahazabera irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2021 kuva tariki 1-15 Kanama 2021.

Express SC yahagurutse i Kampala muri Uganda igana i Dar Es Slaam ahazabera imikino ya CECAFA Kagame Cup 2021, irushanwa n’ubundi riheruka gutwarwa na KCCA FC yo muri iki gihugu cya Uganda itsinze Azam FC yo muri Tanzania ku  mukino wa nyuma wakiniwe kuri sitade ya Kigali.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nyakanga 2021 nibwo habaye tombola y’imikino ya CECAFA Kagame Cup 2021, imikino ngaruka mwaka ihuza amakipe yo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba no hagati kongeraho amakipe aba yatumiwe. Irushanwa ry’uyu mwaka rizakinwa kuva tariki 1-15 Kanama 2021, i Dar Es Slaam muri Tanzania.

Image

Express SC yafashe iyigana muri Tanzania

Iri rushanwa ngaruka mwaka rifitwe na KCCA FC  yo muri Uganda, riterwa inkunga na Perezida wa Repbulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuva mu 2002. KCCA yatwaye iki gikombe mu 2019 itsinze Azam FC ku mukino wa nyuma wakiniwe kuri sitade ya Kigali.

Amakipe nka APR FC yo mu Rwanda na TP Mazembe yo muri Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo yari yaremeye ko azitabira, yaje kwikura ku rutonde mu gihe Simba SC itigeze yemera ko izitabira ari nayo mpamvu aya makipe atari muri iri rushanwa.

Express SC iri mu itsinda rya gatatu (C,) kumwe na Yanga SC yo muri Tanzania kimwe na Nyassa Big Bullets yo muri Malawi.

Abakinnyi Express SC yajyanye muri CECAFA Kagame Cup 2021:

Abanyezamu:

Joel Mutakubwa

Denis Otim

Chrispus Kusiima

Abugarira:

Enock Walusimbi (C)

Denis Mubuya

Arthur Kigundu

Issa Lumu Muzeeyi

Murushid Juuko

Abakina hagati:

Abel Michael Etrude (A.C)

Mahad Yaya Kakooza

John Byamukama

Daniel Shabene

Muzamiru Mutyaba

Charles Musiige

Ivan Mayanja

Abataha izamu:

Erick Kenzo Kambale

Martin Kizza

Godfrey Lwesibawa

Joseph Akandwanaho

Faisal Ssekyanzi

Image

Express SC iri mu itsinda rimwe na Yanga SC yo muri Tanzania

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − one =

Previous Post

TOKYO 2020: Salima Mukansanga yatoranyijwe mu bazasifura imikino Olempike ya ¼ mu bagore

Next Post

Tusker FC yikuye muri CECAFA Kagame Cup 2021 bihindura gahunda yose

Related Posts

Umutoza Seninga watandukanye bitunguranye n’ikipe yari yatangiyemo akazi yabonye indi hanze y’u Rwanda

Umutoza Seninga watandukanye bitunguranye n’ikipe yari yatangiyemo akazi yabonye indi hanze y’u Rwanda

by radiotv10
11/08/2025
0

Nyuma yo gutandukana na Etincelles FC yari yatangiyemo akazi, umutoza Innocent Seninga ku nshuro ya kabiri yerekeje muri Djibouti asinyira...

Icyizere Umutoza wa APR aha abafana ku mukino wa mbere w’ishiraniro azahuramo na Rayon

Icyizere Umutoza wa APR aha abafana ku mukino wa mbere w’ishiraniro azahuramo na Rayon

by radiotv10
08/08/2025
0

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Talib yongeye kwibutsa abakunzi b'iyi kipe ko badakwiye guterwa ubwoba na Rayon Sports mu mukino...

Kinshasa yatoranyijwe kwakira Inteko rusange ya CAF

Kinshasa yatoranyijwe kwakira Inteko rusange ya CAF

by radiotv10
07/08/2025
0

Umujyi wa Kinshasa, umurwa mukuru wa Repubulika Ndemokarasi ya Congo, watoranyijwe kuzakira Inama y’inteko rusange isanzwe ya 47 y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira...

Jules Karangwa wabaye umunyamakuru yahawe inshingano zikomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Jules Karangwa wabaye umunyamakuru yahawe inshingano zikomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

by radiotv10
07/08/2025
0

Jules Karangwa wigeze gukora umwuga w’itangazamakuru nk’umunyamakuru w’ibiganiro bya Siporo, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rukurikirana Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda...

Mashami Vincent yamaze kwemezwa nk’umutoza w’ikipe yo hanze y’u Rwanda

Mashami Vincent yamaze kwemezwa nk’umutoza w’ikipe yo hanze y’u Rwanda

by radiotv10
06/08/2025
0

Umutoza Mashami Vincent watozaga ikipe ya Police FC wanigeze gutoza Ikipe y’Igihugu Amavubi, yatangajwe nk’Umutoza Mukuru wa Dodoma Jiji FC...

IZIHERUKA

Icyemezo cya Israel cyo gushaka kwigarurira Gaza cyahagurukiwe n’amahanga
AMAHANGA

Icyemezo cya Israel cyo gushaka kwigarurira Gaza cyahagurukiwe n’amahanga

by radiotv10
11/08/2025
0

Ubutumwa Umugaba Mukuru wa RDF Gen.Muganga yahaye urubyiruko ruri mu Itorero ‘Indangamirwa’

Ubutumwa Umugaba Mukuru wa RDF Gen.Muganga yahaye urubyiruko ruri mu Itorero ‘Indangamirwa’

11/08/2025
Ukuri kuvugwa ku ifungwa rya Semuhungu Eric uzwi ku mbuga nkoranyambaga

Ukuri kuvugwa ku ifungwa rya Semuhungu Eric uzwi ku mbuga nkoranyambaga

11/08/2025
Eng.- RDF Chief urges youth to champion African solutions to African problems

Eng.- RDF Chief urges youth to champion African solutions to African problems

11/08/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Polisi yasobanuye uko byagenze ngo haraswe abagabo babiri bakekwagaho ubwicanyi n’ubujura i Rwamagana

11/08/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

11/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Tusker FC yikuye muri CECAFA Kagame Cup 2021 bihindura gahunda yose

Tusker FC yikuye muri CECAFA Kagame Cup 2021 bihindura gahunda yose

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyemezo cya Israel cyo gushaka kwigarurira Gaza cyahagurukiwe n’amahanga

Ubutumwa Umugaba Mukuru wa RDF Gen.Muganga yahaye urubyiruko ruri mu Itorero ‘Indangamirwa’

Ukuri kuvugwa ku ifungwa rya Semuhungu Eric uzwi ku mbuga nkoranyambaga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.