Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

FARDC yavuze icyo igiye gukora nyuma y’urupfu rw’Umujenerali wayo wivuganywe na M23

radiotv10by radiotv10
25/01/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
FARDC yavuze icyo igiye gukora nyuma y’urupfu rw’Umujenerali wayo wivuganywe na M23
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bwemeje urupfu rwa Maj Gen Peter Chirimwami wari Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru, warashwe na M23, buvuga ko bugiye kwihorera, kandi ko kwihorera kwiza ari ukwambura uyu mutwe ibice byose wafashe.

Ni nyuma yuko umutwe wa M23 utangaje ko wivuganye uyu Mujenerali umurasiye muri Sake aho yari yagiye gutiza umurindi uruhande rwa Leta no kwifotozanya nabo mu kugaragaza ko bahagaze bwuma, Igisirikare cya Congo cyemeje urupfu rwe.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa FARDC, bwavuze ko bwababajwe n’urupfu rw’uyu wabereye intwari Igihugu cye, wapfuye azize ibikomere nyuma yo kurasirwa ku rugamba.

FARDC yavuze ko Maj Gen Peter Chirimwami akimara kuraswa yahise ajyanwa igitaraganya i Kinshasa kuvurwa ibikomere ariko “ku bw’ibyago, nubwo itsinda ry’abaganga ryakoze akazi katorotse, yaje gupfa azize ibikomere.”

Iri tangazo kandi ryasohotse nyuma y’inama y’igitaraganya y’Inama Nkuru ya gisirikare yatumijwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa FARDC na we watangaje ko yashenguwe n’urupfu rw’uyu Mujenerali.

Ni inama yasuzimwemo ishusho y’urugamba muri Kivu ya Ruguru, aho umutwe wa M23 ukomeje gukubita inshuro uruhande rwa FARDC rufatanyi n’abarimo abasirikare b’u Burundi.

Nyuma y’iyi nama, Umuvugizi wa FARDC, Maj Gen Sylvain Ekenge yanasomye itangazo rivuga birambuye iby’uru rupfu, ndetse n’ibyigiwe muri iyi nama yayobowe na Perezida Tshisekedi, aho yavuze ko yabahaye umukoro.

Ati “Umugaba w’Ikirenga yaduhaye amabwiriza ko umwanzi ukomeje kutugabaho ibitero, agomba kwamururwa akava hafi ya Goma ndetse tukanagaruza ibice byose agenzura.”

Maj Gen Sylvain Ekenge yakomeje avuga ko afitiye ubutumwa igisirikare cya DRC ndetse n’abambari bacyo b’umutwe wa Wazalendo, ati “Uburyo bwiza bwo guhorera General Chirimwami, ni ugusubiza inyuma uruhande duhanganye no gusubirana Lokarite zose bagenzura uyu munsi, ni inshingano kandi ya ngombwa kandi ni inshingano igaragaza gukunda Igihugu.”

Ubu butumwa n’iri tangazo, byatangiwe umunsi umwe n’uwo ubuyobozi bwa M23 na bwo bwasohoroyeho itangazo buvuga ko bugiye gufata umujyi wa Goma, nyuma yo kumva amajwi y’abawutuye benshi basaba kubohorwa ngo kuko na bo barembejwe n’ibikorwa bibi bya FARDC n’abambari bayo.

Maj Gen Peter Chirimwami wivuganywe na M23
Abasirikare ba FARDC basabwe kwirukana M23 hafi ya Goma

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 5 =

Previous Post

Havuzwe amayeri adasanzwe yakoreshwa n’abakurikiranywego kwambura abaturage amafaranga

Next Post

Bahawe igikorwa remezo cy’ingirakamaro ariko hari ikirengagijwe bamaze imyaka ibiri batakira ubuyobozi

Related Posts

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

by radiotv10
20/01/2026
0

Uganda held widely watched presidential and parliamentary elections on 15 January 2026, choosing both the country’s leader and members of...

Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

by radiotv10
20/01/2026
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyatangaje ko kigaruriye Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo, nyuma yuko Ihuriro AFC/M23...

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

by radiotv10
20/01/2026
0

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yabwiye abaturage ko intsinzi ikomeye yabonye mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka igaragaza ubuhangange bw’ishyaka rye,...

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

by radiotv10
19/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko impugenge ryagaragaje niriramuka rirekuye Umujyi wa Uvira, zahise...

Nyuma ya Perezida w’u Rwanda uw’u Burundi na we yageneye Museveni ubutumwa

Nyuma ya Perezida w’u Rwanda uw’u Burundi na we yageneye Museveni ubutumwa

by radiotv10
19/01/2026
0

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, na we yashimiye mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ku bw’intsinzi ye yo kongera...

IZIHERUKA

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima
IMIBEREHO MYIZA

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

by radiotv10
21/01/2026
0

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
How Sleep Timing Affects Your Whole Day

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

20/01/2026
Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

20/01/2026
Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

20/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Bahawe igikorwa remezo cy’ingirakamaro ariko hari ikirengagijwe bamaze imyaka ibiri batakira ubuyobozi

Bahawe igikorwa remezo cy’ingirakamaro ariko hari ikirengagijwe bamaze imyaka ibiri batakira ubuyobozi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.