Thursday, November 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

FARDC yavuze icyo igiye gukora nyuma y’urupfu rw’Umujenerali wayo wivuganywe na M23

radiotv10by radiotv10
25/01/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
FARDC yavuze icyo igiye gukora nyuma y’urupfu rw’Umujenerali wayo wivuganywe na M23
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bwemeje urupfu rwa Maj Gen Peter Chirimwami wari Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru, warashwe na M23, buvuga ko bugiye kwihorera, kandi ko kwihorera kwiza ari ukwambura uyu mutwe ibice byose wafashe.

Ni nyuma yuko umutwe wa M23 utangaje ko wivuganye uyu Mujenerali umurasiye muri Sake aho yari yagiye gutiza umurindi uruhande rwa Leta no kwifotozanya nabo mu kugaragaza ko bahagaze bwuma, Igisirikare cya Congo cyemeje urupfu rwe.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa FARDC, bwavuze ko bwababajwe n’urupfu rw’uyu wabereye intwari Igihugu cye, wapfuye azize ibikomere nyuma yo kurasirwa ku rugamba.

FARDC yavuze ko Maj Gen Peter Chirimwami akimara kuraswa yahise ajyanwa igitaraganya i Kinshasa kuvurwa ibikomere ariko “ku bw’ibyago, nubwo itsinda ry’abaganga ryakoze akazi katorotse, yaje gupfa azize ibikomere.”

Iri tangazo kandi ryasohotse nyuma y’inama y’igitaraganya y’Inama Nkuru ya gisirikare yatumijwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa FARDC na we watangaje ko yashenguwe n’urupfu rw’uyu Mujenerali.

Ni inama yasuzimwemo ishusho y’urugamba muri Kivu ya Ruguru, aho umutwe wa M23 ukomeje gukubita inshuro uruhande rwa FARDC rufatanyi n’abarimo abasirikare b’u Burundi.

Nyuma y’iyi nama, Umuvugizi wa FARDC, Maj Gen Sylvain Ekenge yanasomye itangazo rivuga birambuye iby’uru rupfu, ndetse n’ibyigiwe muri iyi nama yayobowe na Perezida Tshisekedi, aho yavuze ko yabahaye umukoro.

Ati “Umugaba w’Ikirenga yaduhaye amabwiriza ko umwanzi ukomeje kutugabaho ibitero, agomba kwamururwa akava hafi ya Goma ndetse tukanagaruza ibice byose agenzura.”

Maj Gen Sylvain Ekenge yakomeje avuga ko afitiye ubutumwa igisirikare cya DRC ndetse n’abambari bacyo b’umutwe wa Wazalendo, ati “Uburyo bwiza bwo guhorera General Chirimwami, ni ugusubiza inyuma uruhande duhanganye no gusubirana Lokarite zose bagenzura uyu munsi, ni inshingano kandi ya ngombwa kandi ni inshingano igaragaza gukunda Igihugu.”

Ubu butumwa n’iri tangazo, byatangiwe umunsi umwe n’uwo ubuyobozi bwa M23 na bwo bwasohoroyeho itangazo buvuga ko bugiye gufata umujyi wa Goma, nyuma yo kumva amajwi y’abawutuye benshi basaba kubohorwa ngo kuko na bo barembejwe n’ibikorwa bibi bya FARDC n’abambari bayo.

Maj Gen Peter Chirimwami wivuganywe na M23
Abasirikare ba FARDC basabwe kwirukana M23 hafi ya Goma

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + seven =

Previous Post

Havuzwe amayeri adasanzwe yakoreshwa n’abakurikiranywego kwambura abaturage amafaranga

Next Post

Bahawe igikorwa remezo cy’ingirakamaro ariko hari ikirengagijwe bamaze imyaka ibiri batakira ubuyobozi

Related Posts

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

by radiotv10
05/11/2025
0

Madamu Claudia Sheinbaum, Perezida wa Mexico yahuye n’uruva gusenya, ubwo yari ku muhanda aganiriza abamushyigikiye, umugabo akaza akamukoraho, kugeza no...

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

by radiotv10
05/11/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yongeye kugaragaza ko Ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu burasirazuba bwa DRC...

Hatangajwe umubare w’abaguye mu mpanuka ikomeye ya Gari ya moshi ebyiri zagonganye mu Buhindi

Hatangajwe umubare w’abaguye mu mpanuka ikomeye ya Gari ya moshi ebyiri zagonganye mu Buhindi

by radiotv10
05/11/2025
0

Mu Gihugu cy’u Buhindi, abantu 11 bapfiriye mu mpanuka ya gari ya moshi yari itwaye abagenzi, yagonganye n’iyari itwaye ibicuruzwa...

Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

by radiotv10
05/11/2025
0

Ikibuga cy’Indege cya Bruxelles cyari cyahagaritse ibikorwa kubera impungenge z’umutekano zatewe n’indege zitagira abapilote (Drones) bitazwi aho zaturutse zahazengurutse, cyasubukuye...

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

by radiotv10
05/11/2025
0

The Banyamulenge people, together with other ethnic groups including the Babembe, Bapfuru, Bashi, and others living in Minembwe in the...

IZIHERUKA

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge
MU RWANDA

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

by radiotv10
05/11/2025
0

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

05/11/2025
Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

05/11/2025
Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

05/11/2025
Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

05/11/2025
Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

05/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bahawe igikorwa remezo cy’ingirakamaro ariko hari ikirengagijwe bamaze imyaka ibiri batakira ubuyobozi

Bahawe igikorwa remezo cy’ingirakamaro ariko hari ikirengagijwe bamaze imyaka ibiri batakira ubuyobozi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.