FARDC yumva isasu igakizwa n’amaguru iri mu myanya 10 mu bisirikare bikomeye muri Afurika

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyizwe ku mwanya wa munani mu Bihugu bifite ibisirikare bikomeye ku Mugabane wa Afurika, ikaba iya 72 ku Isi, ikaba ari cyo Gihugu cya mbere muri aka karere, nkuko bigaragazwa n’urubuga rw’Abanyamerika rwitwa GFP (Global FirePower).

Ni urutonde rwakozwe n’urubuga rw’Abanyamerika Global FirePower (GFP) rwarushyize hanze muri uyu mwaka wa 2023, rugaragaza uko ibihugu 145 byakozweho ubusesenguzi bihagaze mu bushobozi bw’ibisirikare byabyo.

Izindi Nkuru

Mu Bihugu 10 bya mbere muri Afurika, ku mwanya wa mbere hariho Misiri, (2) Algérie, (3) Afurika y’Epfo, (4) Nigeria, (5) Ethiopie, (6) Angola, (7) Maroc, (8) DRCongo, (9) Tunisie na (10) Soudan.

Ibihugu byo mu karere, Uganda iza ku mwanya 12 muri Afurika ikaba iya 83 ku Isi, Kenya ikaza ku mwanya wa 13 muri Afurika ariko ikaba iya 87 ku Isi, Tanzania ikaza ku mwanya wa 18 muri Afurika ikaba iy’ 101 ku Isi naho Sudan y’Epfo ikaba iya 24 muri Afurika, ku si ikaba iy’ 116.

Naho Ibihugu nk’u Rwanda n’u Burundi na byo byo muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba byo ntibiri kuri uru rutonde rw’Ibihugu 145 byakozweho inyigo n’uru rubuga GFP.

Gukora uru rutonde bishingira ku ngingo 60 zirimo umubare w’abasirikare bari mu kazi, ubushobozi bw’igisirikare cyo mu mazi, ubushobozi bw’ibikoresho nk’imodoka za gisirikare, umubare w’indege za gisirikare, n’ingengo y’imari ishyirwa mu gisirikare.

Ku mwanya wa mbere ku Isi, hariho Leta Zunze Ubumwe za America, ku mwanya wa kabiri hakaza u Burusiya, bugakurikirwa n’u Bushinwa, hagakurikiraho u Buhindi n’u Bwongereza buza ku mwanya wa gatanu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru