Intambara ihanganishije igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) na M23, yongeye gukara, humvikana urusaku rw’imbunda n’amasasu aremereye, bituma abaturage benshi bahunga.
Iyi mirwano imaze iminsi ibera mu bice bikikije umujyi wa Kitshanga uherutse gufatwa n’umutwe wa M23, nko muri Sake, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare yongeye kuburana ubukana budasanzwe.
Urusaku rw’amasasu rwatangiye kumvikana saa kumi za mu gitondo, aho FARDC ifatanyije n’imitwe yiyambaje irimo FDRL babyutse basuka amasasu mu birindiro bya M23 ngo bayikure mu mujyi wa Kitshanga.
Umutwe wa M23 wakunze kuvuga ko uzirwanaho igihe cyose uzagabwaho ibitero, na wo ntiwazuyaje kuko wahise usubizanya n’ibi bitero.
Umunyamakuru Justin Kabumba ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje amashusho y’abaturage bamwe mu bice birimo ahitwa Mubambiro muri Gurupoma ya Kamuhonza bahunga nyuma yo kumva urusaku rwinshi rw’amasasu.
Uyu munyamakuru ukunze kugaragaza ko abogamiye kuri FARDC, yavuze ko “FARDC iri kurasa ibirindiro bya M23 kugira ngo irinde ko M23 ifata Sake.”
Na none kandi amakuru aturuka muri ibi bice, avuga ko ahagana saa tatu na mirongo ine n’itanu (09:45’) zo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, umutwe wa M23 wari umaze gufata agace ka Mushaki werecyeza i Sake.
Abari mu mujyi wa Goma kandi baravuga ko ubu hari icyoba ko igihe icyo ari cyo cyose umutwe M23 wafata uyu mujyi kuko uri kuwusatira muri iyi mirwano.
Abakurikiranira hafi iby’uru rugamba, bavuga ko FARDC ifatanyije n’abo bamaze iminsi bakorana barimo n’abacancuro b’itsinda ry’Abarusiya rya Wagner, bamaze iminsi bashaka kwisubiza umujyi wa Kitshanga ariko bikaba byarabananiye.
Ibi byatumye umutwe wa M23 urwana werecyeza muri Sake kugira ngo ujye gukumira ibikorwa n’ibitero by’aba bahanganye baturukayo.
RADIOTV10