FERWAFA hari icyo yasabwe gukora bitarenze iminsi 2 gifitanye isano n’ingingo yazamuye impaka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyeshejwe ko bitarenze tariki 28 Mata 2023, rizaba ryatanze Sitade izakirirwaho umukino uzahuza u Rwanda na Mozambique, mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yibukije amashyirahamwe y’umupira w’amaguru amaze igihe atagira Sitade zemewe, gutanga ahandi hazakirirwa imikino y’umunsi wa 5 mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika izakinwa mu kwezi kwa Kamena.

Izindi Nkuru

Kugeza ubu, u Rwanda rufite Sitade imwe yemewe kwakirirwaho imikino mpuzamahanga, ari yo ya Huye, gusa mu minsi ishize ikaba itarabereyeho umukino w’u Rwanda na Benin bitewe no kuba muri aka gace hatari hoteli ziri ku rwego rusabwa na CAF.

Iki cyemezo cy’uko u Rwanda rutagombaga kwakirira Benin kuri Sitade ya Huye, cyazamuye impaka ndende kuko bamwe batiyumvishaga uburyo ubuyobozi bwa FERWAFA butatekereje kuri iyi ngingo irebana na Hoteli ziri ku rwego rwifuzwa na CAF.

Hari n’abavugaga ko niba byari bizwi, hatagombaga gusanwa iriya Sitade, ahubwo hari gutunganywa iri mu gice gisanzwe kibamo amahoteli yo ku rwego rwo hejuru, cyangwa gutunganya Hoteli ziri i Huye bikaba byarakozwe mbere.

Ibi byatumye uyu mukino ubera kuri Kigali Pele Stadium na yo itaremerwa ku rwego mpuzamahanga ari na byo byatumye umukino uba nta bafana barimo.

Icyakora, amakuru agera kuri RADIOTV10, yemeza ko kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mata, hari itsinda rituruKA muri FERWAFA ryerecyeze i Huye gukora igenzura ngo harebwe niba Hoteli ziri ku rwego CAF isaba zaba zaratunganye cyane ko hamaze iminsi hari imirimo yo kuzivugurura, ku buryo iyi Sitade ya Huye yazakira uyu mukino.

Usibye u Rwanda, bimwe mu Bihugu by’abaturanyi nk’u Burundi na Uganda na byo ntibifite ibibuga byemewe na CAF, aho Uganda yo yamaze gutangaza ko izakirira umukino ikipe ya Algeria mu Gihugu cya Cameroun.

Muri uyu mukino w’umunsi wa 6, u Rwanda ruzakiramo Mozambique, ruramutse ruwutsinze rwahita rujya ku mwanya wa 2 n’amanota 6 mu gihe haba hasigaye umukino umwe wa Senegal na wo uzabera mu Rwanda.

Mu gihe u Rwanda rwasoza ku mwanya wa 2, rwahita rwerecyeza mu gikombe cya Afurika ku nshuro ya 2 mu mateka yarwo dore ko bwa mbere hari mu mwaka wa 2004 ubwo iri rushanwa ryaberaga mu gihugu cya Tunisie.

CREDO Hoteli iri mu zishoboza kuzakira abantu
Hari na Boni Consil yamaze gutunganywa

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru