Thursday, November 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

FERWAFA yagaragaje aho urugendo rwo gutoranya Umutoza w’Amavubi rugeze

radiotv10by radiotv10
26/03/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
FERWAFA yagaragaje aho urugendo rwo gutoranya Umutoza w’Amavubi rugeze
Share on FacebookShare on Twitter

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ritangaza ko ryari ryakiriye Kandidatire zirenga 15 z’abatoza bifuza gutoza Ikipe y’Igihugu ariko ko ubu hasigayemo bacye ku buryo mu cyumweru gitaha hazatangazwa Umutoza mushya.

Byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry Brulart kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Werurwe 2022 mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru.

Muri iki cyumweru hari bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda barimo n’Abanyamakuru, bagiye batangaza bamwe mu batoza ndetse bamwe bakavuga ko Umutoza mushya ndetse ko yageze mu Rwanda bakanavuga hoteli acumbitsemo.

Muri iki kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda, Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry Brulart yavuze ko kugeza ubu hataremezwa umutoza w’Amavubi ahubwo ko urugendo rwo kumushaka rukirimo ariko ko ruri kugana ku musozo.

Yavuze ko ubwo uru rugendo rwatangiraga, ku rutonde hariho abatoza 17 barimo abo FERWAFA yifuzaga ndetse n’abifuza gutoza Amavubi.

Ati “Hari n’abo twifuza tugasanga na bo babyifuza, bikaba bibaye amahire.”

Yavuze ko bamwe bagiye babaganiriza imbonankubone mu gihe hari n’abaganirijwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure.

Muhire Henry Brulart avuga ko muri ibyo biganiro, FERWAFA yagaragazaga ibyo yifuza ku ikipe y’Igihugu ndetse n’ibyo umutoza yakora kugira ngo azabashe kugera kuri izo ntego ndetse umutoza na we akagaragaza ibyo yifuza kugira ngo azabashe kugera kuri ibyo.

Avuga ko mu kugenda babaganiriza, urutonde rwagiye rugabanuka ubu hakaba hasigaye abatoza bane bose bo hanze y’u Rwanda.

Abajijwe igihe umutoza mukuru azatangarizwa, Muhire Henry Brulart yagize ati “Turinjira mu kwezi gutaha yamenyekanye.”

Uyu Munyamabanga Mukuru wa FERWAFA avuga ko bishobora no kuzagera mu matariki ya nyuma y’uku kwezi uyu mutoza yaramenyekanye ariko ko uko byagenda kose ukwezi kwa Mata kuzatangira yaramenyekanye.

Naho ku mutoza uzaba ashinzwe tekinike, Muhire Henry Brulart yavuze ko uru rugendo ruri gukorwa ku mpande zombi, aho muri iki cyiciro cy’Umutoza wa tekiniki we hasigayemo abatoza batatu bagomba kuzavamo umwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 5 =

Previous Post

Nyamasheke: Imiryango 8 y’inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi irashya irakongoka

Next Post

Perezida wa Misiri uherutse kwakira Muhoozi yakiriye Perezida Kagame

Related Posts

Uruganda rwaherewe uruhushya gukora inzoga mu bitoki rwatahuwe rukoresha ibiteye inkeke

Uruganda rwaherewe uruhushya gukora inzoga mu bitoki rwatahuwe rukoresha ibiteye inkeke

by radiotv10
20/11/2025
0

Uruganda ‘Agashinguracumu’ ruherereye mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, rwari rwarahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki, rwatahuwe...

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

by radiotv10
20/11/2025
0

Umuhanda uhuza Uturere twa Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, na Bugesera na Ngoma mu y’Iburasirazuba, uraza kumara amasaha arindwi (kuva saa...

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

by radiotv10
20/11/2025
0

Umugabo wo mu murenge wa Kamembe wari wibwe terefone n’abasore babiri bamutekeye umutwe ngo bakamutega ikizingo cy’amakoma azinze neza nk’amafaranga...

Kwinjiza abafana ku buntu ni inyungu ku Mavubi cyangwa ni ukubamenyereza nabi?

Menya umwanya Amavubi yajeho ku Isi ku rutonde ngarukakwezi

by radiotv10
20/11/2025
0

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda mu mupira w'amaguru, Amavubi yagumye ku mwanya wa 131 ku rutonde ngarukakwezi rw'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku...

Eng.-One of the roads connecting two Provinces in Rwanda to be closed for seven hours

Eng.-One of the roads connecting two Provinces in Rwanda to be closed for seven hours

by radiotv10
20/11/2025
0

A major road linking the districts of Nyanza in the Southern Province and Bugesera and Ngoma in the Eastern Province...

IZIHERUKA

Uruganda rwaherewe uruhushya gukora inzoga mu bitoki rwatahuwe rukoresha ibiteye inkeke
MU RWANDA

Uruganda rwaherewe uruhushya gukora inzoga mu bitoki rwatahuwe rukoresha ibiteye inkeke

by radiotv10
20/11/2025
0

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

20/11/2025
Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

20/11/2025
Kwinjiza abafana ku buntu ni inyungu ku Mavubi cyangwa ni ukubamenyereza nabi?

Menya umwanya Amavubi yajeho ku Isi ku rutonde ngarukakwezi

20/11/2025
Eng.-One of the roads connecting two Provinces in Rwanda to be closed for seven hours

Eng.-One of the roads connecting two Provinces in Rwanda to be closed for seven hours

20/11/2025
Igitero rurangiza cy’u Burusiya kuri Ukraine cyateje impagarara

Igitero rurangiza cy’u Burusiya kuri Ukraine cyateje impagarara

20/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida wa Misiri uherutse kwakira Muhoozi yakiriye Perezida Kagame

Perezida wa Misiri uherutse kwakira Muhoozi yakiriye Perezida Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uruganda rwaherewe uruhushya gukora inzoga mu bitoki rwatahuwe rukoresha ibiteye inkeke

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.