Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

FERWAFA yagaragaje aho urugendo rwo gutoranya Umutoza w’Amavubi rugeze

radiotv10by radiotv10
26/03/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
FERWAFA yagaragaje aho urugendo rwo gutoranya Umutoza w’Amavubi rugeze
Share on FacebookShare on Twitter

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ritangaza ko ryari ryakiriye Kandidatire zirenga 15 z’abatoza bifuza gutoza Ikipe y’Igihugu ariko ko ubu hasigayemo bacye ku buryo mu cyumweru gitaha hazatangazwa Umutoza mushya.

Byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry Brulart kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Werurwe 2022 mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru.

Muri iki cyumweru hari bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda barimo n’Abanyamakuru, bagiye batangaza bamwe mu batoza ndetse bamwe bakavuga ko Umutoza mushya ndetse ko yageze mu Rwanda bakanavuga hoteli acumbitsemo.

Muri iki kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda, Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry Brulart yavuze ko kugeza ubu hataremezwa umutoza w’Amavubi ahubwo ko urugendo rwo kumushaka rukirimo ariko ko ruri kugana ku musozo.

Yavuze ko ubwo uru rugendo rwatangiraga, ku rutonde hariho abatoza 17 barimo abo FERWAFA yifuzaga ndetse n’abifuza gutoza Amavubi.

Ati “Hari n’abo twifuza tugasanga na bo babyifuza, bikaba bibaye amahire.”

Yavuze ko bamwe bagiye babaganiriza imbonankubone mu gihe hari n’abaganirijwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure.

Muhire Henry Brulart avuga ko muri ibyo biganiro, FERWAFA yagaragazaga ibyo yifuza ku ikipe y’Igihugu ndetse n’ibyo umutoza yakora kugira ngo azabashe kugera kuri izo ntego ndetse umutoza na we akagaragaza ibyo yifuza kugira ngo azabashe kugera kuri ibyo.

Avuga ko mu kugenda babaganiriza, urutonde rwagiye rugabanuka ubu hakaba hasigaye abatoza bane bose bo hanze y’u Rwanda.

Abajijwe igihe umutoza mukuru azatangarizwa, Muhire Henry Brulart yagize ati “Turinjira mu kwezi gutaha yamenyekanye.”

Uyu Munyamabanga Mukuru wa FERWAFA avuga ko bishobora no kuzagera mu matariki ya nyuma y’uku kwezi uyu mutoza yaramenyekanye ariko ko uko byagenda kose ukwezi kwa Mata kuzatangira yaramenyekanye.

Naho ku mutoza uzaba ashinzwe tekinike, Muhire Henry Brulart yavuze ko uru rugendo ruri gukorwa ku mpande zombi, aho muri iki cyiciro cy’Umutoza wa tekiniki we hasigayemo abatoza batatu bagomba kuzavamo umwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 4 =

Previous Post

Nyamasheke: Imiryango 8 y’inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi irashya irakongoka

Next Post

Perezida wa Misiri uherutse kwakira Muhoozi yakiriye Perezida Kagame

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida wa Misiri uherutse kwakira Muhoozi yakiriye Perezida Kagame

Perezida wa Misiri uherutse kwakira Muhoozi yakiriye Perezida Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.