Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

FIBA AfroBasket2021: Ikipe y’igihugu ya Misiri yageze mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
17/08/2021
in SIPORO
0
FIBA AfroBasket2021: Ikipe y’igihugu ya Misiri yageze mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’igihugu ya Misiri y’abagabo bakina Basketball yageze mu Rwanda aho yaje kwitabira imikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera mu Rwanda kuva tariki 24 Kanama-5 Nzeri 2021. Misiri yabaye ikipe ya gatatu yageze mu Rwanda nyuma ya South Sudan na Republique Centre Afrique.

Ikipe y’igihugu ya Misiri iri mu itsinda rya kabiri (B) kumwe na Tunisia, Republique Centre Afrique na Guinea mu gihe South Sudan izaba ikina irushanwa ku nshuro ya mbere iri mu itsinda rya gatatu (D) kumwe na Senegal, Cameron na Uganda.

Angola ibitse ibikombe byinshi (11) ni imwe mu makipe atinyitse azaba ari mu irushanwa ry’uyu mwaka kuko inari mu itsinda rya mbere (A) kumwe n’u Rwanda, DR Congo na Cape Verde.

Mbere y’uko Misiri yinjira mu irushanwa nyirizina, bazabanza gukina n’u Rwanda imikino ya gicuti kuva tariki 19-21 Kanama 2021 muri Kigali Arena. U Rwanda ruheruka i Dakar muri Senegal aho rwakiniye imikino itatu ya gicuti, ibiri na Senegal n’umwe wa Guinea. U Rwanda rwatsinzwe imikino yose uko ari itatu.

Image

Ikipe y’igihugu ya Misiri yageze mu Rwanda aho iteganya kubanza kwipima n’u Rwanda mbere yo kwinjira mu irushanwa

Mu bihugu bitegerejwe mu Rwanda binakomeye muri Basketball birimo Tunisia yatwaye igikombe cya 2017 itsinze Nigeria amanota 77-65 ku mukino wa nyuma. Icyo gihe mu irushanwa ryakiriwe na Senegal yasoje ku mwanya wa gatatu itsinze Morocco amanota 73-62.

Icyo gihe kandi, Ikechukwu Somtochukwu Diogu wa Nigeria niwe wahize abandi (MVP) anarusha abandi amanota yatsinze mu irushanwa kuko nibura mu mukino yatsindaga impuzandengo y’amanota 22.

Image

Egypt - FIBA U19 Basketball World Cup 2017 - FIBA.basketball

Misiri ni igihugu gitinyitse mu mikino cyane umupira w’amaguru, Volleyball na Basketball

Image

Usher Komugisha (Iburyo) uzaba ashinzwe itumanaho muri FIBA AfroBasket 2021 yakira abakinnyi ba Misiri i Kigali

PHOTOS: FERWABA

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + fourteen =

Previous Post

10 SPORTS: Kalusha Bwalya na Moussa Sissoko baravutse, Georg Volkert yitaba Imana…ibyaranze uyu munsi mu mateka

Next Post

CHINA: Perezida w’ubushinwa yashimiye Iran mu mubano w’imyaka 50 bamaranye

Related Posts

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
CHINA: Perezida w’ubushinwa yashimiye Iran mu mubano w’imyaka 50 bamaranye

CHINA: Perezida w’ubushinwa yashimiye Iran mu mubano w’imyaka 50 bamaranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.