Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

France: Mu rubanza rw’Umunyarwanda Bucyibaruta bikanze iturika ry’igisasu bahita babasohora igitaraganya

radiotv10by radiotv10
29/06/2022
in Uncategorized
0
France: Mu rubanza rw’Umunyarwanda Bucyibaruta bikanze iturika ry’igisasu bahita babasohora igitaraganya
Share on FacebookShare on Twitter

Ku cyicaro cy’Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa ruburanisha Umunyarwanda Laurent Bucyibaruta uregwa Jenoside, habayeho kwikanga iturika ry’igisasu, bituma rusubikwaho igihe gito, abarimo bahita babasohora igitaraganya.

Bucyibaruta Laurent wabaye Perefe w’icyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, aregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri, amaze iminsi aburanishwa n’uru rukiko rwa rubanda rw’i Paris.

Uwahaye amakuru RADIOTV10 uri i Paris mu Bufaransa, yavuze ko uku kwinga kw’iturika kwabaye ubwo uru rubanza rwa Bucyibaruta rwarimo ariko kuri uru rukiko hakaba hari no kuba urubanza rw’abaregwa ibikorwa by’iterabwoba.

Ubwo iki kikango cy’iturika cyabagaho, abari mu byuma by’iburanisha baba abari mu rubanza rwa Bucyibaruta ndetse no mu zindi manza, bahise basohorwa igitaraganya kugira ngo habanze hakurikiranwe ibibaye.

Nyuma y’igihe gito, abari muri uru rubanza rwa Bucyibaruta basubiye mu cyumba cy’iburanisha, urubanza rw’uyu munyarwanda rurakomeza.

Ubwo urubanza rwasubukurwaga, Urukiko rwakomeje kumva ubuhamya bw’uwitwa Ndindiriyimana Augustin w’imyaka 79 y’amavuko.

Uyu mugabo ukomoka mu Rwanda akaba afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, ni umutangabuhamya watanzwe n’uruhande rw’uregwa, akaba yavuze ko ubwo Jenoside yabaga yari asanzwe ari umujandarume.

Laurent Bucyibaruta akurikiranyweho kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi babarirwaga mu bihumbi bari bahungiye ku ishuri rya Murambi bagiyeyo bizeye umutekano ariko baka kwicwa n’Interahamwe tariki 21 Mata 1994.

Akurikiranyweho kandi kugira uruhare mu iyicwa ry’abanyeshuri b’Abatutsi bagera muri 90 bigaga muri Ecole Marie Merci de Kibeho, bishwe tariki 07 Gicurasi 1994.

Bucyibaruta yaburanishijwe nyuma y’imyaka 28

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − six =

Previous Post

Haruna bamubajije igihe azahagarikira ruhago ati “Mbivuze nakomeretsa benshi”

Next Post

Afurika Yunze Ubumwe yasabye Ethiopia na Sudan guhagarika vuba na bwangu ubushotoranyi bwa Gisirikare

Related Posts

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

IZIHERUKA

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo
FOOTBALL

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

12/01/2026
Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

12/01/2026
Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

12/01/2026
Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

12/01/2026
Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

12/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Afurika Yunze Ubumwe yasabye Ethiopia na Sudan guhagarika vuba na bwangu ubushotoranyi bwa Gisirikare

Afurika Yunze Ubumwe yasabye Ethiopia na Sudan guhagarika vuba na bwangu ubushotoranyi bwa Gisirikare

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Editorial: The New World Economic Order

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.