• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

France: Mu rubanza rw’Umunyarwanda Bucyibaruta bikanze iturika ry’igisasu bahita babasohora igitaraganya

radiotv10by radiotv10
29/06/2022
in Uncategorized
0
France: Mu rubanza rw’Umunyarwanda Bucyibaruta bikanze iturika ry’igisasu bahita babasohora igitaraganya
Share on FacebookShare on Twitter

Ku cyicaro cy’Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa ruburanisha Umunyarwanda Laurent Bucyibaruta uregwa Jenoside, habayeho kwikanga iturika ry’igisasu, bituma rusubikwaho igihe gito, abarimo bahita babasohora igitaraganya.

Bucyibaruta Laurent wabaye Perefe w’icyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, aregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri, amaze iminsi aburanishwa n’uru rukiko rwa rubanda rw’i Paris.

Uwahaye amakuru RADIOTV10 uri i Paris mu Bufaransa, yavuze ko uku kwinga kw’iturika kwabaye ubwo uru rubanza rwa Bucyibaruta rwarimo ariko kuri uru rukiko hakaba hari no kuba urubanza rw’abaregwa ibikorwa by’iterabwoba.

Ubwo iki kikango cy’iturika cyabagaho, abari mu byuma by’iburanisha baba abari mu rubanza rwa Bucyibaruta ndetse no mu zindi manza, bahise basohorwa igitaraganya kugira ngo habanze hakurikiranwe ibibaye.

Nyuma y’igihe gito, abari muri uru rubanza rwa Bucyibaruta basubiye mu cyumba cy’iburanisha, urubanza rw’uyu munyarwanda rurakomeza.

Ubwo urubanza rwasubukurwaga, Urukiko rwakomeje kumva ubuhamya bw’uwitwa Ndindiriyimana Augustin w’imyaka 79 y’amavuko.

Uyu mugabo ukomoka mu Rwanda akaba afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, ni umutangabuhamya watanzwe n’uruhande rw’uregwa, akaba yavuze ko ubwo Jenoside yabaga yari asanzwe ari umujandarume.

Laurent Bucyibaruta akurikiranyweho kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi babarirwaga mu bihumbi bari bahungiye ku ishuri rya Murambi bagiyeyo bizeye umutekano ariko baka kwicwa n’Interahamwe tariki 21 Mata 1994.

Akurikiranyweho kandi kugira uruhare mu iyicwa ry’abanyeshuri b’Abatutsi bagera muri 90 bigaga muri Ecole Marie Merci de Kibeho, bishwe tariki 07 Gicurasi 1994.

Bucyibaruta yaburanishijwe nyuma y’imyaka 28

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + seven =

Previous Post

Haruna bamubajije igihe azahagarikira ruhago ati “Mbivuze nakomeretsa benshi”

Next Post

Afurika Yunze Ubumwe yasabye Ethiopia na Sudan guhagarika vuba na bwangu ubushotoranyi bwa Gisirikare

Related Posts

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

by radiotv10
18/05/2026
0

Umupira w’amaguru w’abari n’abategarugori urabyinira ku rukoma kubera amafaranga ari gushyirwamo, guhera ku bihembo amakipe ari gutsindira. Mu kiciro cya...

How to spend money wisely and build a better financial future

How to spend money wisely and build a better financial future

by radiotv10
07/05/2026
0

Most people think their future depends on how much money they will make one day. But in reality, your future...

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

by radiotv10
30/03/2026
0

Komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi, Habonimana Charles yanenze abayobozi bo mu Karere ka Nyarugenge baranduye ibishyimbo by’abaturage, avuga ko ibyemezo nk’ibi...

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

by radiotv10
26/03/2026
0

Nyuma yuko Gasogi utd itewe mpaga y’ibitego 3-0 n’amande ya miliyoni 2 Frw nyuma yo kubura ku kibuga cya Stade...

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

by radiotv10
17/02/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa NBA All-Star Game uhuza abakinnyi bakomeye muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe...

Next Post
Afurika Yunze Ubumwe yasabye Ethiopia na Sudan guhagarika vuba na bwangu ubushotoranyi bwa Gisirikare

Afurika Yunze Ubumwe yasabye Ethiopia na Sudan guhagarika vuba na bwangu ubushotoranyi bwa Gisirikare

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.