Gen Brice Oligui Nguema wayoboye igisirikare cyahiritse ubutegetsi muri Gabon, ararahirira kuyobora iki Gihugu mu gihe cy’inzibacyuho.
Ni nyuma y’uko ku wa Gatatu w’icyumweru gishize we n’abandi bashinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu bahiritse ku butegetsi Perezida Ali Bongo wari umaze amasaha macye yemejwe nk’uwatsinze amatora y’umukuru w’Igihugu.
Biteganyijwe ko mu bari bwitabire uwo muhango, harimo abasirikare bafite ubutegetsi bwo mu Bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Uburengerazuba na bo baherutse guhirika ubutegetsi.
Kugeza ubu muri Gabon hari umutuzo hirya no hino, dore ko umutekano wakajijwe, by’umwihariko mu Murwa Mukuru i Libreville.
Icyakora abakurikirana politike y’iki Gihugu bavuga ko bigoye ko ubutegetsi bw’aba Bongo bwavaho burundu dore ko Gen Nguema ari mubyara wa Perezida Bongo.
Gen Nguema kandi yavuze ko atazishyirwaho igitutu no kwihutisha ubutegetsi babuha abasivile mu rwego rwo kwirinda amakosa yabayeho mu bihe byabanje, ibyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwahozeho bavuga ko bidatanga icyizere ko igisirikare cyarekura ubutegetsi.
Gabon ibaye Igihugu cya gatandatu muri Afurika kivuga Igifaransa gikozwemo ihirika ry’ubutegetsi mu myaka itatu ishize.
Denyse M. MPAMBARA
RADIOTV10