Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri NESA, cyashyize hanze ingengabihe y’ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikiwe ku mashuri, izatangira tariki 05 Nzeri 2025.
Iyi ngengabihe yashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Kanama 2025, igaragaza ko ingendo zo gusubira ku mashuri ku banyeshuri biga bacumbikiwe, zizatangira kuri iriya tariki 05 ikarangira ku ya 08 Nzeri 2025, ari na bwo umwaka w’amashuri wa 2025-2025 uzaba utangiye.
Ku munsi wa mbere w’ingendo, tariki 05 Nzeri hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu Turere twa Ruhango na Gisagara two mu Ntara y’Amajyepfo, ndetse n’abiga mu Karere ka Ngororero mu Burengerazuba, no mu Karere ka Musanze ko mu Majyaruguru, hanagende abiga mu bigo by’amashuri byo mu Turere twa Ngoma na Kirehe mu Burasirazuba.
Bucyeye bwaho tariki 06 Nzeri 2025, hazakorwa ingendo z’abanyeshuri biga mu Turere twa Nyanza na Nyamagabe (Intara y’Amajyepfo), abiga mu Turere twa Nyabihugu na Rubavu (Iburengerazuba), muri Rulindo na Gakenke (Amajyaruguru) ndetse hakorwe ingendo z’abiga mu Turere twa Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ku ya 07 Nzeri 2025, hazagenda abiga mu Turere twa Huye na Kamonyi (Amajyepfo), Karongi na Rutsiro (Iburengerazuba), hagende abiga mu Karere ka Gicumbi mu Majyaruguru ndetse n’abiga mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo two mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ku munsi wa nyuma w’ingendo, tariki 08 Nzeri hazakorwa ingendo z’abanyeshuri biga mu Turere twa Muhanga na Nyaruguru (Amajyepfo), Rusizi na Nyamasheke (Iburengerazuba), Bugesera (Iburasirazuba), Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro two mu Mujyi wa Kigali, ndetse n’abiga muri Burera mu Majyaruguru.
RADIOTV10