Friday, August 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gatabazi yagarutse, Maj.Gen.(Rtd)Jacques Nziza na Amb.Karega bahabwa inshingano-Menya abayobozi bashyizwe mu myanya

radiotv10by radiotv10
17/07/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Gatabazi yagarutse, Maj.Gen.(Rtd)Jacques Nziza na Amb.Karega bahabwa inshingano-Menya abayobozi bashyizwe mu myanya
Share on FacebookShare on Twitter

Inama y’Abaminisitiri yashyize mu nshingano Abayobozi banyuranye, barimo Gatabazi Jean Marie Vianney wigeze kuba muri Guverinoma, na Maj Gen (Rtd) Jacques Nziza wabaye mu Buyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bahawe inshingano muri Komisiyo yo Gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare.

Iyi nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Nyakanga 2025, yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yahaye inshingano abayobozi banyuranye.

Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Vincent Karega wigeze guhagararira u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no muri Afurika y’Epfo, yagizwe Ambasaderi muri Algeria, naho Innocent Muhizi ahabwa guhagararira u Rwanda muri Singapore.

Mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Alphonsine Mirembe yagizwe Umunyamabanga Mukuru.

Muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Muhammed Semakula yagizwe Umunyamabanga Uhoraho, ndetse na Sophie Nzabananima agirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imirimo Rusange.

Muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Gisele Umuhumuza wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa WASAC yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, mu gihe Canoth Manishimwe yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imirimo Rusange.

Muri Minisiteri y’Ibidukikije, Fidele Bingwa yagizwe Umunyamabanga Uhoraho, naho muri Minisiteri ya Siporo, Candy Basomingera na we agirwa Umunyamabanga Uhoraho asimbura Uwayezu Francois Regis wari umaze amezi arindwi kuri izi nshingano.

Muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Aristarque Ngoga yagizwe Umunyamabanga Uhoraho.

Mu rwego rw’Ubushinjacyaha Bukuru, Prudence Biraboneye yagizwe Umunyamabanga Mukuru, mu gihe muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Amb. Jeanine Kambanda yagizwe Umunyamabanga Mukuru. Mu Kigo Gishinzwe Amazi, Dr. Asaph Kabanda yagizwe Umuyobozi Mukuru.

Muri Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe abari abasirikare, Valerie Nyirahabineza yakomeje kuba Perezida wayo, Maj Gen (Rtd) Jacques Nziza wigeze kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, agirwa Visi Perezida w’iyi Komisiyo.

Muri iyi Komisiyo kandi hashyizweho abagize Inama y’Abakomiseri, barimo Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney wigeze kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu akanagira indi myanya irimo kuba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.

Hari kandi abandi bagize Inama y’Abakomiseri muri iyi Komisiyo, ari bo Dancille Nyirarugero, na Jacqueline Muhongayire.

Muri Komisiyo Ishinzwe Ivugurura ry’Amategeko, Claudine Dushimimana wari Umushinjacyaha ku Rwego rw’Igihugu, yagizwe Perezida w’iyi Komisiyo, na Andre Bucyana agirwa Umunyamabanga Mukuru.

Ambasaderi Vincent Karega yagizwe uhagarariye u Rwanda muri Algeria
Maj Gen (Rtd) Jacque Nziza yagizwe Visi Perezida wa Komisiyo yo Gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare
Gatabazi yagizwe umwe mu bakomiseri b’iyi Komisiyo

ABAYOBOZI BOSE BASHYIZWE MU MYANYA

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + five =

Previous Post

Trinity International Academy students explore RDF combat training centre in Gabiro

Next Post

Bwa mbere Barack Obama n’umugore we Michelle bari kumwe bavuze ku bihuha byo gutandukana

Related Posts

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

by radiotv10
08/08/2025
0

Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali, iratangaza ko yafashe abantu 10 mu Karere ka Nyarugenge bakurikiranyweho ibikorwa by’ubujura bwo gutobora...

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
08/08/2025
0

The digital ID will be issued to Rwandans, refugees, and foreigners, NIDA’s Director General Mukesha Josephine announced on August 7,...

Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

by radiotv10
08/08/2025
0

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwahaye ibihano byo guhagarika abanyamategeko 21 bunganira abandi (Abavoka) barimo Me Thierry Kevin Gatete usanzwe azwi...

Amakuru mashya: Umunyarwanda ukekwaho Jenoside wafatiwe i Burayi yohererejwe u Rwanda ngo ahaburanishirizwe

Amakuru mashya: Umunyarwanda ukekwaho Jenoside wafatiwe i Burayi yohererejwe u Rwanda ngo ahaburanishirizwe

by radiotv10
08/08/2025
0

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwakiriye Umunyarwanda Francois Gasana woherejwe na Norvège kugira ngo aburanishirizwe mu Rwanda ku byaha bya Jenoside...

Eng.-Genocide suspect François Gasana handed over to Rwanda by Norway

Eng.-Genocide suspect François Gasana handed over to Rwanda by Norway

by radiotv10
08/08/2025
0

The National Public Prosecution Authority (NPPA) has confirmed the extradition of Francois Gasana, also known as Franky Dusabe, from the...

IZIHERUKA

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka
MU RWANDA

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

by radiotv10
08/08/2025
0

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

08/08/2025
Uwari wungirije Perezida Ruto yamuzamuyeho ibirego bikomeye

Uwari wungirije Perezida Ruto yamuzamuyeho ibirego bikomeye

08/08/2025
Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

08/08/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Eng.-AFC/M23 refutes UN accusations of involvement in civilian killings

08/08/2025
Icyizere Umutoza wa APR aha abafana ku mukino wa mbere w’ishiraniro azahuramo na Rayon

Icyizere Umutoza wa APR aha abafana ku mukino wa mbere w’ishiraniro azahuramo na Rayon

08/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bwa mbere Barack Obama n’umugore we Michelle bari kumwe bavuze ku bihuha byo gutandukana

Bwa mbere Barack Obama n’umugore we Michelle bari kumwe bavuze ku bihuha byo gutandukana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

Uwari wungirije Perezida Ruto yamuzamuyeho ibirego bikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.