Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gatsibo: Hari aho bazengerejwe n’imbwa nyinshi batazi aho zituruka

radiotv10by radiotv10
06/09/2024
in MU RWANDA
0
Gatsibo: Hari aho bazengerejwe n’imbwa nyinshi batazi aho zituruka
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batuye mu mujyi wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo no nkengero zawo, baravuga ko hakomeje kugaragara imbwa nyinshi batazi aho zituruka, zibateza ibibazo kuko hari abo zirya, n’abo zikoresha impanuka zo mu muhanda, abandi zikabazanira umwanda mu ngo zabo.

Aba baturage kandi bavuga ko bafite impungenge ko izi mbwa zabarya cyangwa zikabarira abana babo baba basize mu ngo.

Simpenzwe Leonce ati “Hari ubwo ziba ari nyinshi zimeze nk’iziri mu igobe, wajya gucaho zikakubuza inzira. Njye nari ntwaye umugenzi narimo nerekeza mu Kagari ka Nyabisindu, ndimo ndagenda, imbwa yambukiranya umuhanda mba ndayigonze kandi nari ntwaye n’umugenzi turagwa tujya kwa muganga.”

Aba baturage kandi bavuga ko zigenda zisiga umwanda wazo aho zigeze hose, ku buryo haba hari umunuko ndetse bakaba bafite impungenge ko byazabateza indwara ziterwa n’umwanda.

Habiamana Vedaste ati “Zigenda zita umwanda wazo [imvugo yakoresheje ntitwifuje kuyikoresha mu nyandiko yacu] aho zigeze hose ugasanga abana bakasemo (bakandagiyemo), n’iyo twajya no guhinga ugasanga ziririrwa zandagara.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard agira inama abatunze aya matungo kubahiriza amabwiriza, arimo kuzikingiza.

Ati “Nta mbwa zikwiye kuzerera ku gasozi. Niba umuntu yoroye itungo rye riba rikwiye kuba riri iwe, rikingiye, rifite veterineri uryitaho kugira ngo ritaba ryahungabanya umutekano.”

Avuga ko zikomeje kugaragara gutya mu ngo no mu nsisiro, zishobora guteza ibibazo, ati “zishobora kuba zateza impanuka, hari ukuba zarya umuntu, zishobora kurya amatungo y’abantu. Niyo mpamvu tugira inama bafite cyangwa aboroye imbwa ko bagomba kubahiriza ibiteganywa n’amategeko.”

Uyu muyobozi yizeza abaturage ko ku bufatanye bw’inzego z’ibanze n’izindi zirimo iz’umutekano, bazashaka umuti w’iki kibazo ku buryo aya matungo azafatwa agasubizwa aho agomba kuba ari.

Izi mbwa zirirwa zizerera

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + twenty =

Previous Post

Perezida Kagame yagaragaje umusaruro wagaragaye kuva u Bushinwa na Afurika batangirana imikoranire yihariye

Next Post

Abahanzi babiri bo mu Rwanda basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo

Related Posts

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

IZIHERUKA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe
AMAHANGA

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abahanzi babiri bo mu Rwanda basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo

Abahanzi babiri bo mu Rwanda basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.