Bamwe mu batuye mu mujyi wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo no nkengero zawo, baravuga ko hakomeje kugaragara imbwa nyinshi batazi aho zituruka, zibateza ibibazo kuko hari abo zirya, n’abo zikoresha impanuka zo mu muhanda, abandi zikabazanira umwanda mu ngo zabo.
Aba baturage kandi bavuga ko bafite impungenge ko izi mbwa zabarya cyangwa zikabarira abana babo baba basize mu ngo.
Simpenzwe Leonce ati “Hari ubwo ziba ari nyinshi zimeze nk’iziri mu igobe, wajya gucaho zikakubuza inzira. Njye nari ntwaye umugenzi narimo nerekeza mu Kagari ka Nyabisindu, ndimo ndagenda, imbwa yambukiranya umuhanda mba ndayigonze kandi nari ntwaye n’umugenzi turagwa tujya kwa muganga.”
Aba baturage kandi bavuga ko zigenda zisiga umwanda wazo aho zigeze hose, ku buryo haba hari umunuko ndetse bakaba bafite impungenge ko byazabateza indwara ziterwa n’umwanda.
Habiamana Vedaste ati “Zigenda zita umwanda wazo [imvugo yakoresheje ntitwifuje kuyikoresha mu nyandiko yacu] aho zigeze hose ugasanga abana bakasemo (bakandagiyemo), n’iyo twajya no guhinga ugasanga ziririrwa zandagara.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard agira inama abatunze aya matungo kubahiriza amabwiriza, arimo kuzikingiza.
Ati “Nta mbwa zikwiye kuzerera ku gasozi. Niba umuntu yoroye itungo rye riba rikwiye kuba riri iwe, rikingiye, rifite veterineri uryitaho kugira ngo ritaba ryahungabanya umutekano.”
Avuga ko zikomeje kugaragara gutya mu ngo no mu nsisiro, zishobora guteza ibibazo, ati “zishobora kuba zateza impanuka, hari ukuba zarya umuntu, zishobora kurya amatungo y’abantu. Niyo mpamvu tugira inama bafite cyangwa aboroye imbwa ko bagomba kubahiriza ibiteganywa n’amategeko.”
Uyu muyobozi yizeza abaturage ko ku bufatanye bw’inzego z’ibanze n’izindi zirimo iz’umutekano, bazashaka umuti w’iki kibazo ku buryo aya matungo azafatwa agasubizwa aho agomba kuba ari.
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10