Bamwe mu bacururiza mu isoko rya Kabarore mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko umureko munini waryo wavuyeho ku buryo ngo iyo imvura iguye baba bameze nk’abari hanze kuko banyagirwa ndetse bigatuma babura n’ababagurira.
Ukigera mu isoko rya Kabarore, ugira ngo ryarasakambutse, ariko abaricururizamo bavuga ko ari i umureko waryo washaje kugeza ubwo mu minsi ishize hari uwo wagwiriye.
Kuba uyu mureko wavaho, abacururiza munsi y’aho wari uri, bari kurira ayo kwarika kuko iyo imvura yaguye ibashiriraho, ndetse n’ibicuruzwa byabo bikangirika.
Murindahabi Jonas ati “Cyaraboze dore aho tugenda tugenda dusitara, amabuye yararandutse. Iyo imvura iguye dushaka n’aho twugama tukahabura kubera ko Riva. Twadanduraga hano hasi ntawukihadandura umuvu w’amazi aturutse hejuru no kuruhande.”
Bazizane na we yagze ati “Yari arimo atandika uriya mureko uragwa, wari umwishe. Ikindi kandi kuba biduhombya biraduhombya, iyo imvura yaguye nanjye nkiba hanze ntaraza mu gucuruza iyo yagwaga ntabwo nazaga.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yabwiye RADIOTV10 ko iki kibazo bakimenye kandi ko bitarenze mu cyumweru gitaha kizaba cyabonewe umuti.
Ati “Twari twagihaye umurongo w’uko kigomba gukorwa. Ubwo ni ukubashimira yuko muduhwituye tugiye kubyihutisha. Umureko ntabwo ari ikintu gihenze cyane twabikosora.
Iri soko rya Kabarore riri mu masoko umunani yakorewe inyigo ku buryo azasanwa, ndetse akezegurirwa ba Rwiyemezamirimo mu mikorere n’imikoreshereze yayo ndetse ko n’ubusabe bwabyo bwamaze gutangwa muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo kugirango byose bitangire bikorwe.



Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10