Gatsibo: Umuyobozi arakekwaho icyaha gikomeye yakoreye umuturage amuhoye ikintu gitangaje

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuyobozi w’Umudugudu umwe wo mu Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo, ari gushakishwa kubera gukekwaho gukubita umuturage umuhini agapfa, amuhoye kuba yari yamutanzeho amakuru.

Uyu muyobozi w’Umudugudu umwe wo mu Kagari ka Karambi muri uyu Murenge wa Ngarama arakekwaho gukora iki cyaha cyabaye ku wa Kabiri w’iki cyumweru, tariki 14 Gashyantare 2023.

Izindi Nkuru

Iki cyaha nticyahise kimenyekana kuko nyiri kugikora [Umuyobozi w’Umudugudu] ari we wagombaga kukimenyesha inzego zimukuriye, aho kubikora ahubwo akaba yarahisemo guhita atoroka we n’umugore.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yemereye ikinyamakuru Igihe iby’iki cyaha gikekwa kuri uyu Muyobozi w’Umudugudu.

Gasana avuga ko amakuru yageze ku buyobozi bwo hejuru byatinze. Ati Twagiye kumufata dusanga yatorotse numugore we ariko turimo kumushakisha ninzego zumutekano dukoresheje telephone ye.

Amakuru ava mu baturage, avuga ko uyu Muyobozi w’Umudugudu yakubise umuhini nyakwigendera amuhoye kuba yaramutanzeho amakuru ko yashakaga kugura ibitoki byari byibwe muri aka gace bombi batuyemo.

Gusa Umuyobozi w’Akarere we avuga ko ntacyo azi kuri ibi bivugwa ko Mudugudu yaba yarazijije nyakwigendera kumutangaho amakuru, akavuga ko naramuka afashwe hazakorwa iperereza.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru