Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Gaza yugarijwe n’intambara ubu hiyongereyeho n’indwara ikaze yahaherukaga mu myaka 25

radiotv10by radiotv10
24/08/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Gaza yugarijwe n’intambara ubu hiyongereyeho n’indwara ikaze yahaherukaga mu myaka 25
Share on FacebookShare on Twitter

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ryatangaje ko nyuma y’imyaka 25, indwara y’imbasa yongeye kugaragara mu Ntara ya Gaza, bitewe n’intambara imaze igihe ishyamiranyije Israel n’abarwanyi ba Hamas.

Hari impungenge ko mu gihe intambara yakomeza gukaza umurego, ibikorwa by’ubutabazi kuri iyi ndwara byakomwa mu nkokora n’imirwano, iyi ndwara ikarushaho kubona urwuho rwo gukwirakwira mu bana mu buryo bworoshye, ibyanatumye OMS yongera gutabariza Intara ya Gaza, ivuga ko hakenewe ubutabazi bwihuse kuko hatagize igikorwa, iyi ndwara yazahinduka icyorezo muri iyi ntara.

Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye riri mu bikorwa by’ubutabazi mu ntara ya Gaza witwa Philippe Lazzarini, yabwiye itangazamakuru ko hari umwana w’amezi icumi wamaze kugaragaza ibimenyetso byo kutabasha kunyeganyega, kuko umubiri we wabaye ikinya( Paralyse), biturutse kuri iyi ndwara y’imbasa yaherukaga mu ntara ya Gaza mu myaka 25 ishize.

Icyakora usibye ibibazo by’intambara bishobora no gutuma iyi ndwara yiyongera, ubundi ntiyari iteye ikibazo kinini.

Lazzarini ati “Amahirwe ahari ni uko nibura 80% by’abana bo mu ntara ya Gaza, nbahawe inkingo bakivuka, zibafasha guhangana n’indwara nk’izi.”

Ku bwe ngo “ibi biratanga icyizere ko iyi ndwara yongeye kugaragara muri iyi Ntara tuzabasha kuyirandura, kuko twbizera ko nta mwana uri munsi y’imyaka 10 y’amavuko wo muri iyi Ntara uzasigara adahawe urukingo rw’imbasa.”

Yakomeje ashimangira ko kugeza ubu Umuryango w’Abibumbye uri kohereza ibikoresho birimo n’inkingo zigiye guhabwa abana, mu rwego rwo kubarinda indwara zishobora kubafatirana n’ibi bihe by’intambara barimo.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 4 =

Previous Post

Icyizere kirahari ku kibazo gituma abaka inguzanyo Banki bahomba bamwe bagaterezwa cyamunara

Next Post

MTN Rwanda and East African Promoters Announce the Return of Iwacu Muzika Festival 2024

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
MTN Rwanda and East African Promoters Announce the Return of Iwacu Muzika Festival 2024

MTN Rwanda and East African Promoters Announce the Return of Iwacu Muzika Festival 2024

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.