Perezida wa Guinée-Conakry, General Mamadi Doumbouya wari utegerejwe mu Rwanda, akaba yahageze, yakiriwe n’abaturage b’Igihugu cye baba mu Rwanda, bamugaragarije ibyishimo.
Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Guinée-Conakry, agaragaza ko Perezida Mamadi Doumbouya na Madamu we Lauriane Doumbouya bahagurutse i Conakry mu mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 01 Gicurasi 2025.
Bageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane, ndetse Perezida Mamadi Doumbouya, ahura n’Abanya- Guinée baba mu Rwanda, bamugaragarije urugwiro rwinshi, aho bari bambaye imyambaro igaragaza ko bamushyigikiye 100%.
Ibiro bya Ambasade ya Guinée-Conakry mu Rwanda, bivuga ko abaturage b’iki Gihugu bakiranye ubwuzu Umukuru w’Igihugu cyabo waje gutsura umubano n’icyo baje gushakishirizamo imibereho.
Ambasade yagize iti “Nyakubahwa Mamadi Doumbouya yakiranywe ubwuzu n’Abanya-Guinée bari mu Rwanda ubwo yari mu ruzinduko. Ni iby’agaciro n’ishema rikomeye ku muryango mugari.”
Perezida Mamadi Doumbouya usanzwe anafitanye ubucuti bwihariye na Perezida Paul Kagame, yakunze kugaragaza ko amufatiraho icyitegererezo, yaje mu Rwanda mu ruzinduko rugamije gukomeza guteza imbere umubano w’Ibihugu byombi.
Perezida Mamadi Doumbouya yaherukaga mu Rwanda umwaka ushize muri Kanama, yitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida Paul Kagame byanitabiriwe n’abandi banyacyubahiro.
Biteganyijwe ko Mamadi Doumbouya azava i Kigali yerecyeza i Libreville muri Gabon, aho azaba yitabiriye irahira rya mugenzi we Brice Clotaire Oligui Nguema uherutse gutorerwa kuyobora iki Gihugu, uzarahira ku wa Gatandatu tariki 03 Gicurasi 2025.


RADIOTV10