• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gen Muhoozi wagiriye ibihe byiza mu Rwanda yasoje uruzinduko rwe

radiotv10by radiotv10
16/03/2022
in MU RWANDA
0
Gen Muhoozi wagiriye ibihe byiza mu Rwanda yasoje uruzinduko rwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo Zirwanira ku Butaka za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2022, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari n’Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yasoje uruzinduko rwe rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yuriye rutemikirere ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe aho yaherekejwe na bamwe mu bayobozi mu Gisirikare cy’u Rwanda.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yageze mu Rwanda ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 14 Werurwe 2022 ubwo yakirwaga ku Kibuga cy’Indege na bamwe mu bayobozi mu Gisirikare cy’u Rwanda.

Kuri uwo munsi kandi yanakiriwe na Perezida Paul Kagame mu biro bye bagirana ibiganiro bigamije gukomeza kunoza umubano w’u Rwanda na Uganda uri kuzahurwa.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Werurwe 2022, Gen Muhoozi yasuye ibikorwa binyuranye mu Rwanda birimo Urwibutso rwa Kigali rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi rushyinguyemo inzirakarengane zirenga ibihumbi 250.

Yanasuye kandi Ingoro Ndangamateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda iri mu Nteko Ishinga Amategeko, aho yanasobanuriwe bimwe mu bikorwa byaranze uru rugamba.

Lt Gen Muhoozi ukunze kwita Perezida Paul Kagame “my uncle”, yanamwakiriye mu rwuri rwe anamugabira ishyo ry’inka z’inyambo, mu gikorwa cyarimo na Ivan Cyomoro Kagame, imfura ya Perezida Paul Kagame ndetse na Brian Kagame, bucura bwe.

Muhoozi kandi yanasuye inyubako y’imyidagaduro ya Kigali Arena, aho yanagaragaye atera umupira wa Basketball dore ko asanzwe anakunda uyu mukino.

Yabanje kugirana ibiganiro bamushimira uru ruzinduko
Yaherekejwe na bamwe mu bayobozi mu Gisirikare cy’u Rwanda
Bamusezera ku Kibuga cy’Indege

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 20 =

Previous Post

Umushoramari Robert Bafakulera yongeye gutorerwa kuyobora PSF

Next Post

Guhagarika ‘Adhana’ ntibireba imisigiti 8 gusa ahubwo ni mu Gihugu hose- Min.Gatabazi

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Guhagarika ‘Adhana’ ntibireba imisigiti 8 gusa ahubwo ni mu Gihugu hose- Min.Gatabazi

Guhagarika ‘Adhana’ ntibireba imisigiti 8 gusa ahubwo ni mu Gihugu hose- Min.Gatabazi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.