Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yakoze urutonde rw’abantu b’abagabo b’intangarugero kuri we babayeho mu mateka y’Isi, barimo Perezida Paul Kagame yashyize ku mwanya wa kabiri aho akurikira umubyeyi we Museveni.
Uyu musirikare wubashywe muri Uganda, amaze iminsi atanga ibitekerezo ku rubuga nkoranyambaga rwa X akunze kujya atangaho ibitekerezo bimwe bikazamura impaka.
Mu bitekerezo yatanze kuri uyu wa Mbere tariki 06 Mutarama 2025, General Muhoozi yagize ati “Bantu batuye Isi, aba ni bo bagabo ba mbere beza babayeho njye ntarimo.”
Mu butumwa bw’inkurikirane, General Muhoozi yahise akomeza agaragaza buri muntu n’umwanya we, aho yahereye ku mwanya wa cyenda yahashyizeho Fidel Castro wabaye Perezida wa Cuba, akaba afatwa nk’intwari ikomeye y’iki Gihugu.
Ku mwanya wa munani, Muhoozi yawushyizeho Camilo Cienfuegos na we wabaye umwe mu mpirimbanyi z’impinduramatwara muri Cuba, naho umwanya wa karindwi, ashyiraho Che Guevara na we ufite ibigwi muri iki Gihugu.
Ku mwanya wa gatandatu, General Muhoozi yashyizeho umukinnyi wa Film w’ikirangirire, Umunya-Hong Kong akaba n’Umunyamerika Bruce Lee, naho ku mwanya wa gatanu, ashyiraho umuririmbyi w’Umunyamerika Elvis Presley.
Ku mwanya wa kane, Muhoozi Kainerugaba yashyizeho umuhanzi w’ikirangirire ku Isi mu njyana ya Reggae, Umunya-Jamaica Bob Marley.
Ku mwanya wa gatatu, Muhoozi yashyizeho Se wabo General Salim Saleh, akaba umuvandimwe wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, banafatanyije mu rugamba rwo kubohora Uganda.
Ku mwanya wa Kabiri, Muhoozi yashyizeho Perezida Paul Kagame, akunze kwita “My Uncle” yanakunze gushima uburyo amubera icyitegererezo kandi akamufata nk’imwe mu ntwari z’imbanza ku Mugabane wa Afurika.
Ku mwanya wa mbere, General Muhoozi yashyizeho umubyeyi we Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, na we akunze kugaragaza nk’intwari ikomeye.
RADIOTV10