Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yagaragaje ko atumva ukuntu u Budage bwohereje Umudage mugufi nka Ambasaderi wo kubuhagararira muri Uganda, kandi iki Gihugu cy’i Burayi kiri mu bya mbere bigira abantu barebare.
Gen. Muhoozi yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gicurasi 2025, aho yavuze ko bitumvikana ukuntu Igihugu nk’u Budage kizwiho kuba kigira abaturage barebare, ariko kikaba cyarohereje Ambasaderi mugufi.
Yagize ati “Nkurikije amateka, Abadage ni bantu bari bakwiye kuba aba kabiri barebare mu Burayi. Nyuma y’Abaholandi, banywa amata nkatwe (Bahima, Batutsi na Dinka). None, kuki ku Isi ari twe boherereje Umudage Mugufi kurusha abandi kugira ango abahagararire nk’Ambasaderi hano??”
General Muhoozi atangaje ibi nyuma yuko Igisirikare cya Uganda (UPDF) ayoboye gitangaje ko cyaciye umubano n’Igihugu cy’u Budage gihagarariwe muri Uganda n’uyu Mudipolomate Mathias Schauer wagarutsweho n’uyu Mugaba Mukuru wa UPDF.
Ambasaderi Mathias Schauer ashinjwa n’igisirikare cya Uganda, kuba ashyigikiye imitwe yitwaje intwaro n’amashyaka bitavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, bishaka korogoya amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe umwaka utaha wa 2026.
Ubwo Umuvugizi wa UPDF, Colonel Chris Magezi yagarukaga kuri bamwe batangiye kurangwa n’imyitwarire igamije kuzana igitotsi mu migendekere y’amatora, yavuze ko harimo ishyaka NUP riterwa inkunga na za Ambasade za bimwe mu Bihugu by’i Burayi, zirimo iy’u Budage, aho yanagarutse kuri uyu Mudipolomate w’u Budage Ambasaderi Mathias Schauer ko ari mu batera inkunga iyo mitwe n’amashyaka.

RADIOTV10
Namuhe ku mata arebe ko atamusumba