General Muhoozi Kainerugaba, wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, yageze mu Rwanda, mu gihe yitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 49 y’amavuko, aho yanavuze ko ibirori byayo azabikorera i Kigali.
Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, akaba n’Umujyanama we mu bya Gisirikare, yageze i Kigali kuri iki Cyumweru tariki 23 Mata 2023.
Ni mbere y’iminsi ibiri ngo yuzuze imyaka 49 y’amavuko, asanzwe akorera ibirori by’izabukuru, ndetse akaba yari yatangaje ko ibirori by’iyi sabukuru ye azabyizihiriza mu Rwanda.
Mu butumwa yanyijije kuri Twitter ye tariki 19 Mutarama 2023, yari yagize “Nishimiye gutangaza ko ibirori byo kwizihiza isabukuru yanjye y’imyaka 49 bizabera i Kigali. Umujyi mwiza kurusha iyindi muri Afurika y’Iburasirazuba.”
Icyo gihe kandi yari yakomeje agaragaza ko azaba yishimiye kuyizihiriza hamwe na Perezida Paul Kagame, ati “Data wacu Perezida Paul Kagame azaba ari mu bikorwa byose.”
Kuri iki Cyumweru, ubwo Muhoozi yageraga i Kigali, yari kumwe n’abayobozi bakuru muri Uganda, ndetse n’abandi bamuherekeje.
Bamwe mu bo bari kumwe, harimo Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, Maj Gen (Rtd) Jim Muhwezi ndetse na Minisitiri w’Ubutabera Norbert Mao ndetse n’Umunyamakuru ufite izina rikomeye mu karere, Andrew Mwenda, banaherukanaga kuzana mu Rwanda ubwo yahaherukaga, ndetse uyu munyamakuru akaba yari yagabiwe inka na Perezida Kagame.
Ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe, General Muhoozi Kainerugaba, yakiriwe n’abayobozi mu ngabo z’u Rwanda, barimo uyobora itsinda ry’Abasirikare barinda Abayobozi Bakuru, Maj Gen Willy Rwagasana ndetse n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga.
Isabukuru y’amavuko ya General Muhoozi Kainerugaba, iba tariki 24 Mata, aho iy’umwaka ushize, yayizihirije muri Uganda, yatumiyemo Perezida Paul Kagame, akunze kwita “My Uncle”.
Muhoozi kandi aherutse kwitabira ibirori byiswe “Urukuko Egumeko” byabereye i Kabale muri Uganda, byahuriyemo Abanyarwanda n’Abanya-Uganda, bishimira izahuka ry’umubano w’Ibihugu byombi.
Uyu musirikare ukomeye muri Uganda, yanagize uruhare rukomeye mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda, akaba yaranabishimiwe na Perezida Paul Kagame ubwo yitabiraga ibirori by’isabukuru ye, umwaka ushize.
RADIOTV10