Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gen Muhoozi yasesekaye i Kigali n’ikimuzanye gihita kibukwa

radiotv10by radiotv10
24/04/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Gen Muhoozi yasesekaye i Kigali n’ikimuzanye gihita kibukwa
Share on FacebookShare on Twitter

General Muhoozi Kainerugaba, wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, yageze mu Rwanda, mu gihe yitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 49 y’amavuko, aho yanavuze ko ibirori byayo azabikorera i Kigali.

Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, akaba n’Umujyanama we mu bya Gisirikare, yageze i Kigali kuri iki Cyumweru tariki 23 Mata 2023.

Ni mbere y’iminsi ibiri ngo yuzuze imyaka 49 y’amavuko, asanzwe akorera ibirori by’izabukuru, ndetse akaba yari yatangaje ko ibirori by’iyi sabukuru ye azabyizihiriza mu Rwanda.

Mu butumwa yanyijije kuri Twitter ye tariki 19 Mutarama 2023, yari yagize “Nishimiye gutangaza ko ibirori byo kwizihiza isabukuru yanjye y’imyaka 49 bizabera i Kigali. Umujyi mwiza kurusha iyindi muri Afurika y’Iburasirazuba.”

Icyo gihe kandi yari yakomeje agaragaza ko azaba yishimiye kuyizihiriza hamwe na Perezida Paul Kagame, ati “Data wacu Perezida Paul Kagame azaba ari mu bikorwa byose.”

Kuri iki Cyumweru, ubwo Muhoozi yageraga i Kigali, yari kumwe n’abayobozi bakuru muri Uganda, ndetse n’abandi bamuherekeje.

Bamwe mu bo bari kumwe, harimo Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, Maj Gen (Rtd) Jim Muhwezi ndetse na Minisitiri w’Ubutabera Norbert Mao ndetse n’Umunyamakuru ufite izina rikomeye mu karere, Andrew Mwenda, banaherukanaga kuzana mu Rwanda ubwo yahaherukaga, ndetse uyu munyamakuru akaba yari yagabiwe inka na Perezida Kagame.

Ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe, General Muhoozi Kainerugaba, yakiriwe n’abayobozi mu ngabo z’u Rwanda, barimo uyobora itsinda ry’Abasirikare barinda Abayobozi Bakuru, Maj Gen Willy Rwagasana ndetse n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga.

Isabukuru y’amavuko ya General Muhoozi Kainerugaba, iba tariki 24 Mata, aho iy’umwaka ushize, yayizihirije muri Uganda, yatumiyemo Perezida Paul Kagame, akunze kwita “My Uncle”.

Muhoozi kandi aherutse kwitabira ibirori byiswe “Urukuko Egumeko” byabereye i Kabale muri Uganda, byahuriyemo Abanyarwanda n’Abanya-Uganda, bishimira izahuka ry’umubano w’Ibihugu byombi.

Uyu musirikare ukomeye muri Uganda, yanagize uruhare rukomeye mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda, akaba yaranabishimiwe na Perezida Paul Kagame ubwo yitabiraga ibirori by’isabukuru ye, umwaka ushize.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + 12 =

Previous Post

Rayon ikomeje gusatira APR, icyizere kuba Ba-Rayon cyongeye kuzamuka

Next Post

Hamenyekanye amakuru arambuye ku ifatwa rya Gen Bunyoni wahoranye igitinyiro mu Burundi

Related Posts

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Igikomangomakazi Spéciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda hagati y’ 1896 n’ 1931, yitabiye Imana muri Kenya...

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

by radiotv10
28/10/2025
0

Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera,...

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

by radiotv10
28/10/2025
0

Princess Spéciose Mukabayojo, the daughter of King Yuhi V Musinga who ruled Rwanda between 1896 and 1931, has passed away...

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

by radiotv10
28/10/2025
0

The Government of Rwanda has announced that the new digital national ID project, estimated to cost over Rwf 100 billion,...

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

by radiotv10
28/10/2025
0

Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 39 y’amavuko, arakekwaho kwicisha icyuma umugore we na we w’Umunyarwandakazi w’imyaka 38, babanaga mu Bufaransa, ubwo yahengeraga...

IZIHERUKA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana
MU RWANDA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

28/10/2025
Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

28/10/2025
Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye amakuru arambuye ku ifatwa rya Gen Bunyoni wahoranye igitinyiro mu Burundi

Hamenyekanye amakuru arambuye ku ifatwa rya Gen Bunyoni wahoranye igitinyiro mu Burundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.