Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Gen. Muhoozi yatangaje ko yemeranya n’umugambi wa Perezida Kagame na Kenyatta kuri M23

radiotv10by radiotv10
20/11/2022
in AMAHANGA, IMIBEREHO, IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI, POLITIKI, UMUTEKANO, UMUTEKANO
0
Gen. Muhoozi yatangaje ko yemeranya n’umugambi wa Perezida Kagame na Kenyatta kuri M23
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame na Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, ku wa Gatanu bagiranye ibiganiro kuri telefoni byasoje bose bumva kimwe ibijyanye no kuba inyeshyamba za M23 zikwiye kurekura uduce twose zigaruriye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Perezida Kagame yemereye Kenyatta kumufasha kwinginga inyeshyamba za M23 zigashyira intwaro hasi ndetse zikarekura ibice zigaruriye, nubwo ari amahitamo izo nyeshyamba zitahwemye kugaragaza ko bigoye kuyubahiriza mu gihe Guverinoma ya RDC itaremera ibiganiro bitanga uburenganzira busesuye Abanyekongo bahohoterwa kubera uko bavutse ndetse n’abashinjwa kuba Abanyarwanda.

Bivugwa ko bo bayobozi bombi bagarutse ku kuba imirwano ikomeje guhuza inyeshyamba za M23 n’ingabo za FARDC, zifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ndetse n’inyeshyamba za Mi-Mai, ikwiye guhagarara byihuse.

Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yagize icyo avuga ku cyemezo cyafashwe na Perezida Kagame na Kenyatta wiyemeje kuba umuhuza mu biganiro by’i Nairobi bikomeje hagati y’inyeshyamba na Guverinoma ya RDC.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga, Gen Muhoozi Kainerugaba yagize ati: “Numvise ko mukuru wanjye nkunda cyane Nyakubahwa Uhuru Kenyatta na Marume/Data Wacu Nyakubahwa Perezida Kagame, basabye M23 kurekura ibice byose yafashe. Ndemeranya n’abayobozi banjye. Abavandimwe bacu muri M23 bakwiye kumva no kumvira aya magambo y’abakuru byihuse! Reka dukemure aya makimbirane!”

Uhuru Kenyatta yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame nyuma y’uruzinduko yagiriye mu bice bitandukanye bya Repubulika Iharanida Demokarasi muri iki cyumweru.

Muri urwo ruzinduko, Kenyatta wari kumwe n’intumwa zirindwi zirimo iza EAC n’Intumwa y’Amahoro y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), yahuye n’abayobozi batandukanye i Kinshasa mu murwa Mukuru wa RDC ndetse asura n’impunzi zicumbikiwe mu Mujyi wa Goma, aho M23 iraririye mu bilometero bitageze kuri 30.

Bivugwa ko Perezida Kagame yemeye gufasha Kenyatta kwinginga inyeshyamba za M23 zigashyira intwaro hasi ndetse zikarekura n’ibice byose zimaze gufata nk’uko bigaragara mu itangazo ryatanzwe n’Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ryakwirakwiye mu bitangazamakuru bitandukanye.

Bitenganyijwe ko inzira ibyo biganiro na M23 bizanyuramo izaganirwaho mu cyiciro cya kabiri cy’ibibaniro byitezwe i Luanda muri Angola muri iki cyumweru kigiye kuza.

Icyiciro cya mbere cyabaye ku buhuza bwa Perezida w’Angola João Manuel Gonçalves Lourenço mu ntangiriro z’uku kwezi, aho ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na RDC bemeranyijwe gukomeza inzira y’ibiganiro mu rwego rwo gukemura amakimbirane arangwa hagati y’ibihugu byombi.

Imbaraga z’Abakuru b’Ibihugu n’izindi nzego zo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba n’ak’Ibiyaga Bigari, zikomeje kwiyongera mu gihe inyeshyamba za M23 zamaze kwigarurira ibice bitandukanye bya Teritwari ya Rutshuru n’iya Nyiragongo, ariko iyo mirwano ikaba ikomeje kugira ingaruka zikomeye ku basivili aho abagera ku 300,000 bataye ibyabo guhera muri Werurwe uyu mwaka.

Iyo mirwano nanone yagize ingaruka ku mubano w’u Rwanda na RDC, aho impande zombi zishinjanya gushyigikira inyeshyamba zihungabanya umutekano w’ibyo bihugu n’Akarere muri rusange.

Radio&TV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 15 =

Previous Post

Perezida Kagame yashimiye abasora uburyo batigeze badohoka no mu gihe cya COVID19

Next Post

Ubutumwa bwuzuye ishimwe bwahawe abasirikare ba RDF muri Sudan y’Epfo

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

IZIHERUKA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa bwuzuye ishimwe bwahawe abasirikare ba RDF muri Sudan y’Epfo

Ubutumwa bwuzuye ishimwe bwahawe abasirikare ba RDF muri Sudan y’Epfo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.