Perezida Paul Kagame na Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, ku wa Gatanu bagiranye ibiganiro kuri telefoni byasoje bose bumva kimwe ibijyanye no kuba inyeshyamba za M23 zikwiye kurekura uduce twose zigaruriye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Perezida Kagame yemereye Kenyatta kumufasha kwinginga inyeshyamba za M23 zigashyira intwaro hasi ndetse zikarekura ibice zigaruriye, nubwo ari amahitamo izo nyeshyamba zitahwemye kugaragaza ko bigoye kuyubahiriza mu gihe Guverinoma ya RDC itaremera ibiganiro bitanga uburenganzira busesuye Abanyekongo bahohoterwa kubera uko bavutse ndetse n’abashinjwa kuba Abanyarwanda.
Bivugwa ko bo bayobozi bombi bagarutse ku kuba imirwano ikomeje guhuza inyeshyamba za M23 n’ingabo za FARDC, zifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ndetse n’inyeshyamba za Mi-Mai, ikwiye guhagarara byihuse.
Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yagize icyo avuga ku cyemezo cyafashwe na Perezida Kagame na Kenyatta wiyemeje kuba umuhuza mu biganiro by’i Nairobi bikomeje hagati y’inyeshyamba na Guverinoma ya RDC.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga, Gen Muhoozi Kainerugaba yagize ati: “Numvise ko mukuru wanjye nkunda cyane Nyakubahwa Uhuru Kenyatta na Marume/Data Wacu Nyakubahwa Perezida Kagame, basabye M23 kurekura ibice byose yafashe. Ndemeranya n’abayobozi banjye. Abavandimwe bacu muri M23 bakwiye kumva no kumvira aya magambo y’abakuru byihuse! Reka dukemure aya makimbirane!”
Uhuru Kenyatta yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame nyuma y’uruzinduko yagiriye mu bice bitandukanye bya Repubulika Iharanida Demokarasi muri iki cyumweru.
Muri urwo ruzinduko, Kenyatta wari kumwe n’intumwa zirindwi zirimo iza EAC n’Intumwa y’Amahoro y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), yahuye n’abayobozi batandukanye i Kinshasa mu murwa Mukuru wa RDC ndetse asura n’impunzi zicumbikiwe mu Mujyi wa Goma, aho M23 iraririye mu bilometero bitageze kuri 30.
Bivugwa ko Perezida Kagame yemeye gufasha Kenyatta kwinginga inyeshyamba za M23 zigashyira intwaro hasi ndetse zikarekura n’ibice byose zimaze gufata nk’uko bigaragara mu itangazo ryatanzwe n’Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ryakwirakwiye mu bitangazamakuru bitandukanye.
Bitenganyijwe ko inzira ibyo biganiro na M23 bizanyuramo izaganirwaho mu cyiciro cya kabiri cy’ibibaniro byitezwe i Luanda muri Angola muri iki cyumweru kigiye kuza.
Icyiciro cya mbere cyabaye ku buhuza bwa Perezida w’Angola João Manuel Gonçalves Lourenço mu ntangiriro z’uku kwezi, aho ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na RDC bemeranyijwe gukomeza inzira y’ibiganiro mu rwego rwo gukemura amakimbirane arangwa hagati y’ibihugu byombi.
Imbaraga z’Abakuru b’Ibihugu n’izindi nzego zo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba n’ak’Ibiyaga Bigari, zikomeje kwiyongera mu gihe inyeshyamba za M23 zamaze kwigarurira ibice bitandukanye bya Teritwari ya Rutshuru n’iya Nyiragongo, ariko iyo mirwano ikaba ikomeje kugira ingaruka zikomeye ku basivili aho abagera ku 300,000 bataye ibyabo guhera muri Werurwe uyu mwaka.
Iyo mirwano nanone yagize ingaruka ku mubano w’u Rwanda na RDC, aho impande zombi zishinjanya gushyigikira inyeshyamba zihungabanya umutekano w’ibyo bihugu n’Akarere muri rusange.
Radio&TV10