Saturday, December 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

General Muhoozi yageneye ubutumwa abo yagaragaje nk’abashaka kumuteranya na Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
23/06/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Gen.Muhoozi yahaye integuza y’akaga gashobora kuba ku bacancuro b’abazungu bari muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko abavuga ko hari ibyo atemeranya na Perezida Paul Kagame, bamushakaho akamunani, kandi ko azahangana na bo.

General Muhoozi ukunze kwita Perezida Kagame Paul ‘My uncle’ (Data wacu) yatangaje ibi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Kamena 2025.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, General Muhoozi yagize ati “Umuntu wese uvuga ko hari ibyo ntemeranya na ‘Uncle’ wanjye nkunda Afande Kagame, ari kwikururira akaga gakomeye kuri njye. Kandi nzahangana na bo.”

Uyu musirikare w’umunyacyubahiro mu gisirikare cya Uganda, atangaje ibi nyuma yuko mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje agiriye uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwari rugamije ibijyanye n’imikoranire hagati y’Ingabo z’Ibihugu byombi, FARDC na UPDF muri gahunda yo guhangana n’umutrwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda, ukaba ufite ibirindiro muri Congo.

General Muhoozi kandi yakiriwe na Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi banagirana ibiganiro kuri iyi mikoranire ya FARDC na UPDF, ahanongewe gusinywa amasezerano yayo.

Muhoozi ni umwe mu bakunze kujya batanga ibitekerezo ku ntambara imaze igihe ihanganishije igisirikare cya Congo n’umutwe wa M23, aho yakunze kugaragaza ko ashyigikiye ibitekerezo by’uyu mutwe n’impamvu urwanira, anasaba ubutegetsi bwa Congo guhagarika gukomeza gukandamiza Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Uyu musirikare mukuru wisanzura mu gutanga ibitekerezo kandi, yagiye asaba kenshi FARDC guhagarika imikoranire n’imitwe irimo uwa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse n’abacancuro b’Abanyaburayi, akanavuga ko nigikomeza, igisirikare cy’Igihugu cye kizagira icyo gikora.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 4 =

Previous Post

Umuhanzikazi Vestine umaze amezi atanu asezeranye yakorewe ibirori bibanziria ubukwe (AMAFOTO)

Next Post

Kigali: Hafashwe abakekwaho kwihuriza mu gatsiko gakora ubujura bwanakomerekeyemo bamwe

Related Posts

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

by radiotv10
13/12/2025
0

Mu muhango wo gusezerera ku Bapolisi 74 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix...

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

by radiotv10
13/12/2025
0

Patriotism is more than singing the national anthem or proudly wearing the colors of our flag. It is a deep...

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

by radiotv10
12/12/2025
0

Imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kimisagara,...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi
AMAHANGA

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

by radiotv10
13/12/2025
0

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

13/12/2025
America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

12/12/2025
Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Hafashwe abakekwaho kwihuriza mu gatsiko gakora ubujura bwanakomerekeyemo bamwe

Kigali: Hafashwe abakekwaho kwihuriza mu gatsiko gakora ubujura bwanakomerekeyemo bamwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.