Kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Ukwakira 2021 ubwo hakinwaga imikino ibanza ya ¼ cy’irangiza muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda, ikipe ya Gicumbi FC yakoze agashya inyagira Kirehe FC ibitego 5-1 bituma iyi kipe yo mu majyaruguru y’u Rwanda igira impamba itanga ikizere ku mukino wo kwishyura.
Ibitego bya Gicumbi FC byatsinzwe na Nsengayire Shadad, Mushimiyimana Telesphore, Dusange Bertin, Pierre Dufitumugisha na Okenge Lulu Kevin mu gihe igitego cya Kirehe FC cyatsinzwe na Doumbia.
Indi mikino yari iteganyijwe kuri iki Cyumweru yari irimo uwo Amagaju FC yari kwakiramo Vision Jeunesse Nouvelle ukabera i Nyamagabe, gusa kubera ko imvura yabaye nyinshi muri aka karere byatumye ikibuga cyuzura amazi bityo abakinnyi bajyanwa kuri sitade Huye mu karere ka Huye.
Uyu mukino watangiye nyuma y’indi, warangiye Amagaju FC atsinze VJN ibitego 2-1.
Heroes FC yatsinze Vision FC igitego 1-0 mu gihe Etoile de l’Est yatsinze Rugende FC igitego 1-0 cya Jimmy Mbaraga.
Dore muri rusange uko imikino yarangiye:
Gicumbi FC 5-1 Kirehe FC
Etoile de l’Est 1-0 Rugende FC
Vision FC 0-1 Heroes FC
Amagaju FC 2-1 VJN
Imikino yo kwishyura iteganyijwe tariki ya 6 Ukwakira 2021 ubwo hazahit hamenyekana amakipe azajya muri ½ cy’irangiza kizatangira tariki tariki ya 9 Ukwakira hakinwa imikino ibanza mu gihe imikino yo kwishyura izakinwa tariki 12 Ukwakira 2021.
Umukino wa nyuma uzagena ikipe izatwara igikombe uzakinwa tariki 15 Ukwakira 2021 ari nabwo hazakinwa umukino w’umwanya wa gatatu.