Gicumbi: Hatangajwe amakuru ku bakekwaho kunyereza miliyoni 690Frw za Koperative

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abayobozi batandatu (6) ba Koperative y’abahinzi b’icyayi yo mu Karere ka Gicumbi, bakekwaho kunyereza 690 451 909 Frw.

Byatangajwe na RIB kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ugushyingo 2023, yavuze ko “yafunze abayobozi 6 ba Koperative y’icyayi COOTHEVM yo mu Karere ka Gicumbi, harimo uwahoze ari perezida wayo Kabarira Jean Baptiste na Mugabowakaniga Athanase Perezida uriho ubu.”

Izindi Nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukomeza ruvuga ko aba bantu batawe muri yombi “bakurikiranyweho kunyereza umutungo w’iyo koperative ungana na 690 451 909 Frw.”

Uru rwego kandi ruvuga ko icyaha cyo kunyereza uyu mutungo gikekwa kuri aba bantu batandatu, cyakozwe hagati y’ umwaka wa 2021 kugeza muri 2023.

Ni mu gihe aba batawe muri yombi, ubu bacumbukiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Byumba, kugira ngo uru rwego rukomeze iperereza, ubundi ruzabone gushyikiriza Ubushinjacyaha dosiye ikubiyemo ikirego cyabo.

Ubutumwa bw’uru rwego, busoza bugira buti “RIB irongera kwibutsa Abaturarwanda ko itazihanganira umuntu uwo ari we wese uzanyereza umutungo wa rubanda ashinzwe gucunga.”

Koperative zinyuranye zakunze kuvugwamo ibibazo bishingiye ku inyerezwa ry’imitungo yazo, bikorwa n’abayobozi bazo, ndetse bamwe bagiye bafatwa bakabikurikiranwaho.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru