Impanuka yahitanye abantu babiri bari ku igare mu Karere ka Gicumbi, yatumye inzego zinyuranye ziterana zihita zifatira ibyemezo Abanyonzi birimo gushyiraho amasaha batemerewe kuba bakiri mu muhanda kugira ngo ubuzima bwabo n’ubw’abo batwara budakomeza kujya mu kaga.
Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 16 Mutarama 2022 ubwo abantu babiri bari ku igare bagonganaga n’imodoka ako kanya bagahita bahasiga ubuzima.
Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022, inzego z’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi n’iz’umutekano, bagiranye inama igamije gusuzuma ibibazo bikunze kugaragara kuri uyu muhanda, bemeza ko abakoresha uyu muhanda batwaye amagare batemerewe kugenda nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00’), mu gihe hagishakishwa umuti urambye.
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Emmanuel Nzabonimpa yavuze ko iki cyemezo kitafashwe hirengagijwe ko abagenda ku magare cyane cyane abatwara abantu n’ibintu bazwi nk’Abanyonzi baba bashakisha imibereho, ariko nanone yibutsa ko kubungabunga ubuzima bwabo biri mu nshingano za Leta.
Ati “Kuba umuntu yakora agamije kubaho ntitubyanze, ariko abatwara amagare bafite byinshi bakwiye kubanza kumva no gukosora, nko kuba amagare batwara atagira utugarurarumuri, no kuba bakoresha umuhanda nabi. Nibura rero nibakora mu masaha y’amanywa, bizanabafasha kugabanya ibyago byinshi bashobora guhura nabyo mu gihe bakoze amasaha y’ijoro.”
Umuyobozi w’aka karere yongeyeho ko hari umushinga ugamije gucanira umuhanda Kigali-Gicumbi-Base, ukaba ariwo witezweho kugabanya ibi bibazo byose.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10