Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gicumbi: Nyuma y’uko impanuka y’igare ihitanye babiri Akarere kahise gafatira ibyemezo Abanyonzi

radiotv10by radiotv10
18/01/2022
in MU RWANDA
0
Gicumbi: Nyuma y’uko impanuka y’igare ihitanye babiri Akarere kahise gafatira ibyemezo Abanyonzi
Share on FacebookShare on Twitter

Impanuka yahitanye abantu babiri bari ku igare mu Karere ka Gicumbi, yatumye inzego zinyuranye ziterana zihita zifatira ibyemezo Abanyonzi birimo gushyiraho amasaha batemerewe kuba bakiri mu muhanda kugira ngo ubuzima bwabo n’ubw’abo batwara budakomeza kujya mu kaga.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku  Cyumweru tariki 16 Mutarama 2022 ubwo abantu babiri bari ku igare bagonganaga n’imodoka ako kanya bagahita bahasiga ubuzima.

Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022, inzego z’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi n’iz’umutekano, bagiranye inama igamije gusuzuma ibibazo bikunze kugaragara kuri uyu muhanda, bemeza ko abakoresha uyu muhanda batwaye amagare batemerewe kugenda nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00’), mu gihe hagishakishwa umuti urambye.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Emmanuel Nzabonimpa yavuze ko iki cyemezo kitafashwe hirengagijwe ko abagenda ku magare cyane cyane abatwara abantu n’ibintu bazwi nk’Abanyonzi baba bashakisha imibereho, ariko nanone yibutsa ko kubungabunga ubuzima bwabo biri mu nshingano za Leta.

Ati “Kuba umuntu yakora agamije kubaho ntitubyanze, ariko abatwara amagare bafite byinshi bakwiye kubanza kumva no gukosora, nko kuba amagare batwara atagira utugarurarumuri, no kuba bakoresha umuhanda nabi. Nibura rero nibakora mu masaha y’amanywa, bizanabafasha kugabanya ibyago byinshi bashobora guhura nabyo mu gihe bakoze amasaha y’ijoro.”

Umuyobozi w’aka karere yongeyeho ko hari umushinga ugamije gucanira umuhanda Kigali-Gicumbi-Base, ukaba ariwo witezweho kugabanya ibi bibazo byose.

Ubuyobozi bwafashe ingamba
Abanyonzi ntibagomba kurenza saa kumi n’ebyiri bakiri mu muhanda

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 4 =

Previous Post

Musanze: Hari abajya ku irimbi bakihindura abazimu bakahamburira abaturage bakanafata ku ngufu abagore

Next Post

Bugesera FC ya 12 yasinyishije uwatoje Kiyovu ubu iyoboye urutonde

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gicumbi: Nyuma y’uko impanuka y’igare ihitanye babiri Akarere kahise gafatira ibyemezo Abanyonzi

Bugesera FC ya 12 yasinyishije uwatoje Kiyovu ubu iyoboye urutonde

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.