Bamwe mu batishoboye bo mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, bavuga ko bajya bandikwa muri gahunda zo kubafasha ariko bagatahira ibyo, ahubwo bakumva ubufasha bari guhabwa bwahawe abifite.
Aba baturage babwiye RADIOTV10 ko kugeza ubu bataramenya ibigenderwa muri gahunda zo gufasha abatishoboye, kuko hari abandikwa ku rutonde rwo gufasha ariko bikarangirira aho.
Umwe yagize ati ”Duheruka batwandika mu bazafashwa, nyuma abafashwa ntibabe ari ba bandi bari ku rutonde, tukabona hariho abakire.”
Uyu muturage akomeza yibaza agira ati “ubwo se si ikimenyane? Nkanjye mfite imyaka 72 kandi ndanarwaye indwara zitandukanye, ariko nta bufasha mbona.”
Undi muturage avuga ko nk’iyo babajije icyatumye badahabwa ubwo bufasha nyamara baranditswe, babaha ibisobanuro bumva bitumvikana.
Ati’’Baratwandika tutahabwa ubufasha bakatubwira ngo ni mashine zadusimbutse. Twe tubifata nk’ikimenyane.’’
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome avuga ko abatarabona ubu bufasha baba bataragerwaho.
Ati “Ibyo gushyirwa ku rutonde, abashyizweho bose si ko bahita babona ubufasha, bigendana n’ubushobozi, bigendana n’igihe, hari n’ibishobora gufata umwaka.’’
INKURU MU MASHUSHO
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10