Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Gisagara: Hafashwe Litilo 1.000 z’inzoga z’inkorano zengerwaga ahumvikanamo gutinyuka

radiotv10by radiotv10
30/06/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Gisagara: Hafashwe Litilo 1.000 z’inzoga z’inkorano zengerwaga ahumvikanamo gutinyuka
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Karere ka Gisagara hangijwe litiro 1 140 z’inzoga z’inkorano zirimo 1 000 zafatiwe aho zengerwaga mu ishyamba rya Leta riherereye mu Murenge wa Save.

Izi nzoga z’inkorano zangijwe na Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka Karere ka Gisagara, zirimo izizwi nka Nyirantare ndetse n’Imenagitero Tangawizi.

Igikorwa cyo kwangiza izi nzoga zafatiwe ahantu hatandukanye, zangijwe ku ya 28 Kamena 2023 mu Mirenge ya Gikonko na Save mu Karere ka Gisagara.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko Litiro 1000 z’inzoga z’inkorano zizwi ku izina rya Nyirantare zafatiwe aho bazengerega mu ishyamba rya Leta mu Mudugudu wa Gahoro mu Kagari ka Rwanza mu Murenge wa Save, ku isaha saa kumi n’imwe za mu gitondo.

Naho izindi litiro 140, zirimo litiro 120 zizwi nka Nyirantare na Litiro 20 zizwi ku izina ry’Imenagitero Tangawizi, zafatiwe mu Mudugudu wa Runyinya, mu Kagari ka Gikonko mu Murenge wa Gikonko.

Izi Litiro 140 zafatanywe abantu babiri barimo umusore w’imyaka 19 na mugenzi we w’imyaka 24 y’amavuko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko gufata izi nzoga byagezweho kuko abaturage batanze amakuru.

Yagize ati “Tugendeye ku makuru twahawe n’abaturage ko hari abagabo bigabije ishyamba rihereye Mudugudu wa Gahoro bakengeramo inzoga z’inkorano kandi ko ziri mu biteza umutekano mucye, twateguye igikorwa cyo kuzishakisha.”

Yakomeje agira ati “Ubwo Abapolisi bahageraga bahasanze amajerekani arimo litiro 800 z’inzoga z’inkorano na litiro 200 zari zikiri mu ngunguru nyuma y’uko abazengaga bahise bazisiga bakiruka bakibona inzego z’umutekano.”

Izi nzoga zikimara gufatwa, zose zahise zangirizwa mu ruhame nyuma yo gusobanurira abaturage ububi bwazo ku buzima.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + sixteen =

Previous Post

Ibiteye amatsiko ku mugabo waciye agahigo kadasanzwe ku Isi

Next Post

Hagaragajwe imibare y’izamuka ry’abanywa agasembuye mu Rwanda n’uko Intara zikurikirana mu businzi

Related Posts

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

IZIHERUKA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda
MU RWANDA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragajwe imibare y’izamuka ry’abanywa agasembuye mu Rwanda n’uko Intara zikurikirana mu businzi

Hagaragajwe imibare y’izamuka ry’abanywa agasembuye mu Rwanda n’uko Intara zikurikirana mu businzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.