Gisagara: Hamenyekanye icyatumye umusore yica umwana yajyanye amubeshya ko agiye kumugurira umugati

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhungu w’imyaka 34 wo mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara ariyemerera kwica anize umwana w’imyaka 9 nyuma yo kumujyana iwe amubeshya ko agiye kumugurira umugati, akavuga ko iki gikorwa cya mfura mbi yagitewe n’umujinya wo kuba yaratutswe na Se wabo wa nyakwigendera wamubwiye ko azapfa atabyaye.

Uyu muhungu wamaze kuregerwa Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye, arakekwaho gukorera iki cyaha mu Mudugudu wa Mutondo, Akagari ka Nyabisagara, Umurenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara.

Izindi Nkuru

Ni icyaha cyakozwe mu ijoro ryo ku itariki 02 Kanama 2022 saa moya z’ijoro (19:00’) ubwo uyu muhungu yabanzaga kujya gufata nyakwigendera kwa Se wabo aho yabaga.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, butangaza ko mu ibazwa ry’uyu muhungu, yiyemereye icyaha ndetse akavuga n’icyabimuteye.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu muhugu “yemera ko yafashe umwana akamuniga akoresheje intoki agahita apfa, akikorera umurambo akajya kuwuta mu muferege aho wabonetse nyuma y’iminsi itanu.”

Uyu muhungu kandi yabwiye Ubushinjacyaha ko kwica uyu mwana, yabitewe n’umujinya wa se wabo w’umwana wamututse ngo ni ikivume azapfa atabyaye.

Kuir uyu wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022, Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, bwashyikiriye Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye y’ikirego kiregwamo uyu muhungu icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake.

ICYO ITEGEKO RIVUGA

Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ingingo ya 107: Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa

Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Gaju says:

    MANA y’i Rwanda koko ibi ni ibiki ?! Uyu si umuvumo koko aba bantu bafite ?! Ubuse Umwana yari amutwaye iki ko ari umuziranenge ?! Leta ikwiye gusubizaho igihano cy’urupfu izi Interahamwe bakajya bazikatira urwo gupfa kuko ndabona kwica ari umukino kuribo .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru