Friday, January 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gisagara: Impanuka ikomeye yaguyemo abaganga babiri bari mu gikorwa cyo gusiramura

radiotv10by radiotv10
16/12/2021
in MU RWANDA
0
Gisagara: Impanuka ikomeye yaguyemo abaganga babiri bari mu gikorwa cyo gusiramura
Share on FacebookShare on Twitter

Imodoka yari itwaye abantu batanu bari mu gikorwa cyo gucyeba [ibizwi nko gusiramura] cyateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, yokoreye impanuka mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, ihitana abaganga babiri.

Iyi mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Prado ifite Plaque ya RAB 393 M yabereye mu Kagari ka Sabusaro muri uyu Murenge wa Kansi kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021.

Imodoka yakoze impanuka, yari itwaye abantu batanu bari mu gikorwa cyo gucyeba [Gusiramura] bivugwa ko yataye umuhanda bitewe n’ubunyereri ikagwa mu manga.

Mu bantu batanu bari muri iyi modoka, hahise hitaba Imana babiri ari bo Nyirahabimana Jaqueline wari umuforomo ku kigo Nderabuzima cya Nyarusizi na Kigeme muri Nyamagabe na Mery Uwanyagasani wakoraga ku Kigo Nderabuzima cya Mwendo mu Karere ka Ruhango.

Iyi mpanuka kandi yakomerekeyemo Niyigena Victor wakoraga ku Kigo Nderabuzima cya Karambi, Byiringiro Claude wari utwaye iyi modoka na Bugabo Vivens wakoraga ku Kigo Nderabuzima cya Nyarusiza.

Nubwo hari abatangaza ko iyi mpanuka yatewe n’Ubunyereri bw’umuhanda, Ubuyobozi bw’ibanze buvuga ko uyu muhanda umeze neza.

Kimonyo Innocent uyobora Umurenge wa Kansi yagize ati “Umuhanda wo urakoze umeze neza urimo na laterite, ahubwo bigaragara ko shoferi yananiwe kugarura imodoka imanuka mu manga.”

Abakomeretse bahise bajyanwa ku Bitaro bya Kibiri ndetse n’imirambo y’abitabye Imana na yo yahise ijyanwa kuri ibi bitaro.

Imodoka yangiritse bikabije

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 2 =

Previous Post

Bugesera: Umugore wabujijwe kwiyahura yivugira ko yishinja kwanduza SIDA umugabo we kandi ari intungane

Next Post

Gisenyi: Umusore bivugwa ko yagiye kwifotoreza ku Kivu akaza no koga yarohamye ahita apfa

Related Posts

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

by radiotv10
01/01/2026
0

Mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka bikekwa ko yari yacitse feri,...

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

by radiotv10
01/01/2026
0

Mu butumwa busoza umwaka wa 2025, Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko uyu mwaka waranzwe n’urusobe rw’ibyiza n’ibitari byiza, ariko...

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

by radiotv10
01/01/2026
0

Feeling happy doesn’t always have to depend on what happens around you. Scientists say you can actually train your brain...

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

by radiotv10
31/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, avuga ko ihagarikwa rya Général Major Sylvain Ekenge ku mwanya w’Umuvugizi w’Igisirikare...

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Umunyamategeko waregwaga gusambanya umukobwa waburanye mu rubanza rwigeze kurangwa n’impaka yafatiwe icyemezo

by radiotv10
31/12/2025
0

Umunyamategeko wunganira abandi mu manza waburanishwaga n'Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ku cyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 15, yagihamijwe akatirwa...

IZIHERUKA

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?
IBYAMAMARE

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

by radiotv10
02/01/2026
0

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

02/01/2026
Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

01/01/2026
Ijambo rya Perezida w’u Burundi ryumvikanamo ko gushaka umuti w’ibibazo bufitanye n’u Rwanda bikigoye

Ijambo rya Perezida w’u Burundi ryumvikanamo ko gushaka umuti w’ibibazo bufitanye n’u Rwanda bikigoye

01/01/2026
Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

01/01/2026
12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

01/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gisenyi: Umusore bivugwa ko yagiye kwifotoreza ku Kivu akaza no koga yarohamye ahita apfa

Gisenyi: Umusore bivugwa ko yagiye kwifotoreza ku Kivu akaza no koga yarohamye ahita apfa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.