Nyuma y’uko mu karere ka Gisagara hatanzwe inka 113 mu myaka ine ishize bikozwe n’umushinga wa Green amayaga hagamijwe kuzahura urisobe rw’ibinyabuzima mu gace k’amayaga, Abaturage bazihawe bavuga ko zababyariye bakoroza abandi bikaba byarahinduye imibereho yabo binyuze mu kubona amata, ndeste n’ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo bugashimangira ko uyu mushinga wunganiye gahunda ya girinka isanzweho kuko wihutishije umuhigo w’akarere wo kuba buri rugo rugomba kugira inka.
Mukandayisenga Vilginie wo mu murenge wa Mamba wahawe inka n’umushinga wa green amayaga ari bwo bwa mbere agiye kuyitunga, avuga ko imaze kubyara kabiri akaba yaramaze kuziturira undi muturage kuri ubu iyo nka ikaba yaramaze kuba iye .
Mukandayisenga ati “ Yabyaye ku wa 2 ubu ibyaye imbyaro ebyiri. Namaze kwitura ubu ni njyewe yabyariye. Imaze kungeza kuri byinshi abana baranywa amata.”
Mwunguzi Fabien uri mu kigero cy’imyaka 65 na 70 nawe wo mu murenge wa Mamba avuga ko kuva yabaho ari bwo bwa mbere yari atunze inka, aho amariye kuyihabwa ubu bikaba byarahinduye imibereho y’umuryango we.
Ati “Yarabyaye nditura, ubu yarongeye irambyarira. Amata ya mu gitondo ndayajyemura nkabona amafaranga, aya nimugoroba abuzukuru banjye bakayangwa.”
Uretse kubona amata atuma bakora ku ifaranga ndeste no mu ngo hakaboneka ayo kunywa, ifumbire itangwa nazo bavuga ko yongereye umusaruro w’ubuhinzi bwabo ku buryo bufatika, ugereranyije n’uko byari mbere yo kuzihabwa.
Nyirabanani Winifred agira ati “Nk’aho nsarura umufuka, mbere nahakuraga nk’ibiro 30 by’ibishyimbo n’ibiro 20 by’ibigori. Ariko urebe ibigori mfite hano hirya ukuntu bimeze”.
Mukandayisenga nawe ati “Mbere ntarabona ifumbire nezaga ibiro 100 by’ibishyimbo, ariko ubu nsigaye neza ibiro 300”
Guverineri w’intara y’amajyepfo Kayitesi Alice avugako umushinga wa Green amayaga watanze izo nka wunganiye gahunda ya Girinka isanzwe ho ndetse binafasha kongera umubare w’inka mu karere ka Gisagara mu buryo bufatika.
Guverineri Kayitesi ati “Ubundi inka bivuze ubukungu n’imibereho myiza y’umuturage. Batangira gutanga izo nka Gisagara yari munsi ya 20% muri gahunda ya Girinka ndetse tukanabona bizadutwara imyaka myinshi bitewe n’ubushobozi bwari buhari. Ariko binyuze mu mushiga wa Green amayaga n’abandi bafatanya bikorwa batandukanye, ubu bari hejuru ya 68%.”
Umushinga wa Green amayaga watanze inka 113 mu karere ka Gisagara mu myaka 4 ishize aho buri muturage yahabwaga inka ihaka biza gutuma zororoka zigera kuri 247 mu buryo uwabyazaga yahitaga yoroza undi muturage udafite inka.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara busanzwe bufite umuhigo w’uko buri rugo rugomba kugira inka, buvuga ko uyu mushinga utangira guha inka abaturage igipimo cy’ingo zifite inka cyari kuri 30% ubu kigaba kigeze kuri 70%.
Mu yandi magambo bivuze ko kugeza ubu mu ngo 10 zo muri Gisagara, eshatu gusa ari zo zidatunze inka mu gihe muri 2021 ingo eshatu gusa mu icumi zo muri Gisagara ari zo gusa zari zitunze inka.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10








