Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Gitifu uvugwaho guhemukira abaturage yasabwe ibimugoye yikoreza ba Mudugudu umutwaro utavugwaho rumwe

radiotv10by radiotv10
27/07/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Gitifu uvugwaho guhemukira abaturage yasabwe ibimugoye yikoreza ba Mudugudu umutwaro utavugwaho rumwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bunyetongo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza, yasabwe kwishyura arenga Miliyoni 1 Frw y’imisanzu y’Ubwisungane mu kwivuza y’abaturage yabuze, na we ategeka Abakuru b’Imidugudu kumufasha, nubwo Umurenge uvuga ko yakoze ibyo atasabwe.

Ni ikibazo twatangajeho inkuru nka RADIOTV10, cy’aba baturage bo mu Kagari ka Bunyetongo, bavugaga ko bari guhura n’imbogamizi zo kutivuza kuko bajya kwa muganga bakababwira ko batishyuye, nyamara baratanze imisanzu yabo.

Iki kibazo kandi cyavugwagamo umukozi wa Mobi Cash wari ushinzwe kwishyurira aba baturage, ari na we uvugwaho kwiba aya mafaranga dore ko yanamaze gutoroka.

Ubuyobozi bw’Umurenge n’izindi nzego z’ubuzima zategetse Umunyamabaga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bunyetongo, Ntambara Emilien, kwishyura aya mafaranga kuko ibi byabaye ari uburangare bwe dore ko ari we wayahaga uwo mukozi wa Mobi Cash.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Aka Kagari ka Bunyetongo, Ntambara Emilien, yemereye RADIOTV10 ko azishyura ayo mafaranga.

Yagize ati “Urumva zitukwamo nkuru, ariko ni uko dushakisha uko dushobora kwishyura. Amafaranga yamaze kuboneka igisigaye ni ukwishyira kuri SACCO amafaranga akishyurirwa abaturage.”

Uyu muyobozi w’Akagari, na we yategetse Abakuru b’Imidugugudu kumufasha kwishyura nk’uko bamwe muri bo babibwiye RADIOTV10.

Umukuru w’Umudugudu wa Kabeza, Nshimiyimana Isaac, avuga ko we yanatangiye gushyira mu bikorwa iki cyemezo bategetswe na Gitifu. Ati “Namaze kwishyurira bane. Njye ndasabwa kwishyura ibihumbi 63.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Mutuyimana Pauline avuga ko Abakuru b’Imidugugu batigeze basabwa kwishyura, ahubwo ko byasabwe gusa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari.

Ati “Nta muntu wasabye Mudugudu kwishyura, uwabigizemo uburangare ni umukozi (Umuyobozi w’Akagari) kuko ni we wagombaga kubikurikirana, ni bwo twamusabye kwishyura maze na we agakurikirana uwamutuburiye. Biramutse bihari baza bakambwira.”

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + 3 =

Previous Post

Uruganda rutunganya amata y’icyanga gihebuje rwahishuye ibanga ryayo ritazwi na benshi

Next Post

Isesengura: Imiterere y’ikibazo cya rurangiranwa wa ruhago gikomeje kuba inkuru ishyushye

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Isesengura: Imiterere y’ikibazo cya rurangiranwa wa ruhago gikomeje kuba inkuru ishyushye

Isesengura: Imiterere y’ikibazo cya rurangiranwa wa ruhago gikomeje kuba inkuru ishyushye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.