Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bunyetongo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza, yasabwe kwishyura arenga Miliyoni 1 Frw y’imisanzu y’Ubwisungane mu kwivuza y’abaturage yabuze, na we ategeka Abakuru b’Imidugudu kumufasha, nubwo Umurenge uvuga ko yakoze ibyo atasabwe.
Ni ikibazo twatangajeho inkuru nka RADIOTV10, cy’aba baturage bo mu Kagari ka Bunyetongo, bavugaga ko bari guhura n’imbogamizi zo kutivuza kuko bajya kwa muganga bakababwira ko batishyuye, nyamara baratanze imisanzu yabo.
Iki kibazo kandi cyavugwagamo umukozi wa Mobi Cash wari ushinzwe kwishyurira aba baturage, ari na we uvugwaho kwiba aya mafaranga dore ko yanamaze gutoroka.
Ubuyobozi bw’Umurenge n’izindi nzego z’ubuzima zategetse Umunyamabaga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bunyetongo, Ntambara Emilien, kwishyura aya mafaranga kuko ibi byabaye ari uburangare bwe dore ko ari we wayahaga uwo mukozi wa Mobi Cash.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Aka Kagari ka Bunyetongo, Ntambara Emilien, yemereye RADIOTV10 ko azishyura ayo mafaranga.
Yagize ati “Urumva zitukwamo nkuru, ariko ni uko dushakisha uko dushobora kwishyura. Amafaranga yamaze kuboneka igisigaye ni ukwishyira kuri SACCO amafaranga akishyurirwa abaturage.”
Uyu muyobozi w’Akagari, na we yategetse Abakuru b’Imidugugudu kumufasha kwishyura nk’uko bamwe muri bo babibwiye RADIOTV10.
Umukuru w’Umudugudu wa Kabeza, Nshimiyimana Isaac, avuga ko we yanatangiye gushyira mu bikorwa iki cyemezo bategetswe na Gitifu. Ati “Namaze kwishyurira bane. Njye ndasabwa kwishyura ibihumbi 63.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Mutuyimana Pauline avuga ko Abakuru b’Imidugugu batigeze basabwa kwishyura, ahubwo ko byasabwe gusa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari.
Ati “Nta muntu wasabye Mudugudu kwishyura, uwabigizemo uburangare ni umukozi (Umuyobozi w’Akagari) kuko ni we wagombaga kubikurikirana, ni bwo twamusabye kwishyura maze na we agakurikirana uwamutuburiye. Biramutse bihari baza bakambwira.”
INKURU MU MASHUSHO
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10