Mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo haramukiye imyigaragambyo idasanzwe yibasiye Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, aho rumwe mu nsengero rwabo rwasahuwe kuva ku ntebe zo kwicaraho kugeza ku mabati arusakaye.
Iyi myigaragambyo yatangiye mu gitondo cya kare kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gashyantare 2023, abayitabiriye, batangiye bamagana umutwe wa M23, bakanyuzamo bakanavuga ko barambiwe guhora bumva uyu mutwe wambuye FARDC ibice bimwe.
Iyi myigaragambyo uko yagiye ikura, ni ko yagiye ihindura isura, kuko abiganjemo insoresore zayitabiriye, zageze aho zisagarira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.
Abitabiriye iyi myigaragambo byageze n’aho bigabiza insengero z’aba Banyekongo bavuga ikinyarwanda, barazisahura, bahera ku ntebe basangaga muri izi nsengero.
Amashusho agaragaza aba banyekongo babangamira bagenzi babo, yerekana bamwe muri bo bari no gusakambura insengero z’Abanyekongo, bazikuraho amabati bakayatwara.
Aba bigaragambya kandi basenya izo nsengero ndetse n’izindi nzu z’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, bagatwara bimwe mu bikoresho bizabakishije nk’inzugi, amadirishya ndetse n’ibiti.
RADIOTV10