Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Goma: Meya yahagaritse igitaraganya imyigaragambyo y’urubyiruko ariko rubirengaho rwirara mu mihanda

radiotv10by radiotv10
25/07/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Goma: Meya yahagaritse igitaraganya imyigaragambyo y’urubyiruko ariko rubirengaho rwirara mu mihanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, Colonel François Kabeya yatangaje ko imyigaragambyo itatangiwe uburenganzira ibujijwe nyuma yuko urubyiruko rwo mu ishyaka rya Perezida Felix Tshisekedi rutangaje ko kuri uyu wa Mbere ruramuka rwamagana MONUSCO.

Colonel François Kabeya yasohoye itangazo kuri iki Cyumweru tariki 24 Nyakanga 2022, rivuga ko imyigaragambyo mu Mujyi wa Goma yose itemewe igomba guhagarara.

Iri tangazo ryasohotse mu gihe kuva mu mpera z’iki cyumweru twaraye dusoje, hari hakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ko urubyiruko rwo mu Ishyaka UPDS rya Tshisekedi rugomba gukora imyigaragambyo yamagana ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu burasiraziba bwa DRC (MONUSCO).

Iri tangazo rigira riti “Umuyobozi wa Goma akaba na Komiseri w’ikirenga Kabeya Mokasa François, arasaba abaturage bo mu mujyi wa Goma gukomeza gukora ibikorwa byabo nkuko bisanzwe bisanzure ku wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022 bitandukanye n’ibihuha by’imyigaragambyo yiswe Ville Morte [Umujyi wapfuye].”

Rikomeza rigira riti “Arasaba kandi inzego z’umutekano kuburizamo imyigaragambyo yose yakorwa itatangiwe uburenganzira.”

Nubwo Umuyobozi w’Umujyi wa Goma yasohoye iri tangazo, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaragara amafoto y’urubyiruko rwiraye mu mihanda, n’amabuye menshi, rukayarunda mu mihanda.

Iyi myigaragambyo y’urubyiruko rwo muri UPDS, yari igiye kuba nyuma y’iminsi ibiri habaye iy’abagore na bo baramukiye mu muhanda ku wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022 na bo bamagana MONUSCO, bayisaba gutaha ngo kuko ntacyo yabamariye kuva yagera mu Gihugu cyabo.

Kabeya François Makosa wahagaritse iyi myigaragambyo y’urubyiruko, yagiye aburizamo ibikorwa bimwe by’urugomo byabaga byateguwe nk’icyagombaga kuba tariki 21 Kamena 2022 cyo gutwika ibicuruzwa byose bikomoka mu Rwanda.

Icyo gihe ubwo ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byari bikomeje kugira umuriri, uyu muyobozi w’Umujyi wa Goma yakoresheje amayeri kugira ngo aburizemo iyi myigaragambyo.

Ku itariki yagombaga kuberaho iki gikorwa, ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma bwahise butumiza Inama n’urubyiruko bityo bituma batabona umwanya wo kujya muri ibyo bikorwa by’urugomo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + three =

Previous Post

Abiga muri Kaminuza ikomeye muri America basuye Polisi y’u Rwanda bahakura ubumenyi bazasangiza Abanyamerika

Next Post

Umunyapolitiki ufite ibigwi n’umusirikare ukomeye mu Rwanda bagiye kurangiza muri Mount Kenya University

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyapolitiki ufite ibigwi n’umusirikare ukomeye mu Rwanda bagiye kurangiza muri Mount Kenya University

Umunyapolitiki ufite ibigwi n’umusirikare ukomeye mu Rwanda bagiye kurangiza muri Mount Kenya University

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.