Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Guhagarika ‘Adhana’ ntibireba imisigiti 8 gusa ahubwo ni mu Gihugu hose- Min.Gatabazi

radiotv10by radiotv10
16/03/2022
in MU RWANDA
0
Guhagarika ‘Adhana’ ntibireba imisigiti 8 gusa ahubwo ni mu Gihugu hose- Min.Gatabazi
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko icyemezo cyo guhagarika umuhamagaro w’ijwi rirangurura ku musigiti rizwi nka ‘Adhana’, kireba ibikorwa byose bitera urusaku bibangamira abaturage byaba ibyo ku misigiti ndetse n’insengero byo mu Gihugu hose aho kuba imisigiti umunani nk’uko byari byatangajwe n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda.

Nyuma y’uko havuzwe ihagarikwa ry’ijwi rirangurura ku misigiti imwe yo mu Mujyi wa Kigali, Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda wari watangaje ko iki cyemezo kireba imisigiti umunani yo mu Mujyi wa Kigali.

Itangazo ryasohowe n’uyu muryango kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Werurwe 2022, ryavugaga ko uyu muhamagaro uzi nka Adhana uzajya ukorwa hadakoreshejwe indangururamajwi mu gihe indi yose mu Gihugu izajya ikoresha uburyo bwari busanzwe.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko iki cyemezo kitareba imisigiti umunani gusa nk’uko byatangajwe n’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Minisitiri Gatabazi yagize ati “Ntabwo itegeko rireba imisigiti umunani. Itegeko rireba umuntu wakora urusaku rukangura abantu nijoro, ubwo ni umunani bavuze ariko n’ahandi hose byaba bisakuriza abantu, birahagaritswe ntabwo ari Imisigiti umunani gusa.”

Minisitiri Gatabazi avuga ko kandi iki cyemezo kireba n’ibindi bikorwa by’amadini n’amatorero biteza urusaku.

Ati “Ari Imisigiti, ari insengero ari kiliziya ari abakora ubukwe, ari amahoteli […] abantu bose bashobora gukora urusaku […]”

Avuga ko ibi bisanzwe biteganywa n’itegeko risanzweho ndetse ko byari bisanzwe bizwi, akavuga ko bidakorwa mu rwego rwo kuba ari itegeko gusa ahubwo ko ari ukubungabunga uburenganzira bw’abaturage kuko hari n’ababa bakeneye kutumva urwo rusaku.

Ati “Niba ufite umusigiti uri muri quartier (urusisiro) irimo abantu, hari abaje kuryama, hari abaje kuruhuka, hari abana bato, hari abarwaye umutima…ntabwo umuntu yaba aryamye ngo ajye kumva yumve induru iravuze, yumve, inzogera iravuze, yumve ingoma iravuze, ntabwo byakunda.”

Hon Gatabazi avuga ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku busabe bw’abaturage benshi barimo bamwe bagiye bagaragaza ko babaga batoye agatotsi mu gitondo bajya kumva bakumva ririya jwi rikabakangura.

Ati “Ntabwo icyavuyeho ari ukujya gusenga ziriya saha, abantu bashaka gusenga kuri ayo masaha bakomeze basenge ariko icyavuyeho ni ugukangura abantu bo batagiye gusenga.”

Ubwo inkuru y’ihagarikwa ry’ijwi risanzwe rirangurura ku misigiti ryibutsa abayoboke ba Islam gusenga, bamwe mu bayoboke b’iri dini bavuze ko bibabangamiye kuko iki gikorwa cyahozeho kandi ko ntawe cyabangamiraga.

Abavugaga ibi banagarukaga ku bindi bikorwa bitera urusaku birimo indangururamajwi ikunze gukoreshwa yibutsa abantu amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ndetse n’inzongera ikunze kuvuzwa kuri za Kiliziya.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − eight =

Previous Post

Gen Muhoozi wagiriye ibihe byiza mu Rwanda yasoje uruzinduko rwe

Next Post

Ukraine yemeje ko yivuganye Umujenerali wa 4 w’u Burusiya

Related Posts

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

by radiotv10
30/01/2026
0

In Kigali, many young people are working hard to build their future, and that alone is something positive. Even though...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces
AMAHANGA

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ukraine yemeje ko yivuganye Umujenerali wa 4 w’u Burusiya

Ukraine yemeje ko yivuganye Umujenerali wa 4 w’u Burusiya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.