I Conakry muri Guinea Conakry, habaye impanuka idasanzwe y’akagunguru ka Petelori katuritse, ihitana abantu umunani, ikomeretsa abandi 84.
Nyuma y’impanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukuboza 2023, Inzego z’umutekano muri iki Gihugu, zavuze ko iri turika ryabereye mu mujyi rwagati wa Conakry, ahabikwa Petelori ituruka mu mahanga, ikaba itegereje gucuruzwa mu gihugu.
Ntacyo Guvernoma ya Guinea iratangaza nk’impamvu y’iri turika, icyakora yatangaje ko iri gukora iperereza ngo hamenyekane intandaro yabyo.
Ubusanzwe Guinea nticukura Petelori, ntinafite ubushobozi bwo kuyitunganya, ahubwo ikoresha ibiyikomokaho bituruka hanze y’iguhugu
Icyo ikora gusa ni ukwinjiza Petelori itunganyije, ikabikwa mu bigega biri mu gace ka Kaloum gaherereye mu murwa mukuru Conakry, aho iva ikwirakwizwa mu gihugu hose.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10