Saturday, December 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Gukina nta bafana,…: Ibihano bishobora guhabwa Kiyovu ku bw’abafana bayo batutse Mukansanga

radiotv10by radiotv10
26/01/2023
in FOOTBALL, SIPORO
1
Gukina nta bafana,…: Ibihano bishobora guhabwa Kiyovu ku bw’abafana bayo batutse Mukansanga
Share on FacebookShare on Twitter

Komisiyo y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ishinzwe imyitwarire iri gusuzuma ikibazo cy’abafana ba Kiyovu Sports baherutse gutuka umusifuzi mpuzamahanga Mukansanga Rhadia Salma, ishobora no gufata ibihano.

Bamwe mu bafana ba Kiyovu Sports batutse Mukansanga Salma mu cyumweru gishize ubwo ikipe yabo yahuraga na Gasogi United.

Nyuma y’iki kibazo, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko komisiyo ishinzwe imyitwarire yakiriye dosiye y’iki kibazo ndetse ko yatangiye kugikurikirana, kandi ko imyanzuro izatangazwa mu gihe cya vuba.

Umunyamategeko wa FERWAFA, Karangwa Jules yabwiye RADIOTV10 yavuze ko ibihano biteganyijwe gutangwa, bisanzwe biteganywa n’amategeko ngengamyitwarire ku buryo ibizafatirwa iyi kipe, byose bizaza biyashingiyeho ndetse n’uburemere by’ibyakozwe.

Yagize ati “Dufite amategeko ngengamyitwarire hamwe n’ingingo z’amategeko agenga amarushanwa…ibirebana n’ibihano bitangwa na komisiyo y’imyitwarire ibigena ishingiye ku buremere bw’ibyakozwe n’icyo amategeko ateganya.”

Itegeko rigenga amarushanwa, ku mugeraka waryo mu ngingo ya 5 ivuga ku birebana n’amagambo mabi aranga abakinnyi, abayobozi, cyangwa abafana; iyo ikipe ihamwe n’iyo myitwarire mibi ihagarikwa umukino umwe ntabafana baje ku kibuga cyangwa guhagarikwa kwa bamwe mu bagaragayeho iyo myitwarire.

Iyi myitwarire idahwite yaranze bamwe mu bafana ba Kiyovu Sports, kandi yanagarutsweho n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo washimiye FERWAFA kuba yinjiye muri iki kibazo.

Jolie MUKANTWALI
RADIOTV10

Comments 1

  1. RUTAGANDA Theobard says:
    3 years ago

    Birakwiye rwose kuko ibya bafana ba kiyovu nakoze sibyirwanda

    Reply

Leave a Reply to RUTAGANDA Theobard Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 2 =

Previous Post

Burya ni umunyabigango: Harmonize yatunguye benshi kubera ibizigira bye

Next Post

U Rwanda rweruriye Congo ko rwifuza inzira z’amahoro ariko n’ikindi yakora rwiteguye

Related Posts

Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
26/12/2025
0

Umukinnyi Faustin Likau Pizzalo KITOKO ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wakinaga muri Shampiyona y’u Burundi, yamaze gusinyira ikipe...

Ikipe y’Igihugu kimwe iri mu zihabwa amahirwe mu gikombe cya Afurika yaciwe akayabo kubera gusuzugura itangazamakuru

Ikipe y’Igihugu kimwe iri mu zihabwa amahirwe mu gikombe cya Afurika yaciwe akayabo kubera gusuzugura itangazamakuru

by radiotv10
26/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yaciye ikipe y’Igihugu ya Misiri amande angana na $5,000 (arenga Miliyoni 7 Frw) kubera...

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

by radiotv10
25/12/2025
0

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko bwasubitse inama y’Inteko Rusange yari iteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza...

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

by radiotv10
22/12/2025
0

Ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bwemeje ku mugaragaro umutoza mushya, Bruno Ferry, ukomoka mu Bufaransa, nyuma yo gushyira umukono ku...

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

IZIHERUKA

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka
MU RWANDA

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

by radiotv10
27/12/2025
0

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

27/12/2025
Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

26/12/2025
Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

26/12/2025
Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

26/12/2025
Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

26/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rweruriye Congo ko rwifuza inzira z’amahoro ariko n’ikindi yakora rwiteguye

U Rwanda rweruriye Congo ko rwifuza inzira z’amahoro ariko n’ikindi yakora rwiteguye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.