Sunday, March 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Gukina nta bafana,…: Ibihano bishobora guhabwa Kiyovu ku bw’abafana bayo batutse Mukansanga

radiotv10by radiotv10
26/01/2023
in FOOTBALL, SIPORO
1
Gukina nta bafana,…: Ibihano bishobora guhabwa Kiyovu ku bw’abafana bayo batutse Mukansanga
Share on FacebookShare on Twitter

Komisiyo y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ishinzwe imyitwarire iri gusuzuma ikibazo cy’abafana ba Kiyovu Sports baherutse gutuka umusifuzi mpuzamahanga Mukansanga Rhadia Salma, ishobora no gufata ibihano.

Bamwe mu bafana ba Kiyovu Sports batutse Mukansanga Salma mu cyumweru gishize ubwo ikipe yabo yahuraga na Gasogi United.

Nyuma y’iki kibazo, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko komisiyo ishinzwe imyitwarire yakiriye dosiye y’iki kibazo ndetse ko yatangiye kugikurikirana, kandi ko imyanzuro izatangazwa mu gihe cya vuba.

Umunyamategeko wa FERWAFA, Karangwa Jules yabwiye RADIOTV10 yavuze ko ibihano biteganyijwe gutangwa, bisanzwe biteganywa n’amategeko ngengamyitwarire ku buryo ibizafatirwa iyi kipe, byose bizaza biyashingiyeho ndetse n’uburemere by’ibyakozwe.

Yagize ati “Dufite amategeko ngengamyitwarire hamwe n’ingingo z’amategeko agenga amarushanwa…ibirebana n’ibihano bitangwa na komisiyo y’imyitwarire ibigena ishingiye ku buremere bw’ibyakozwe n’icyo amategeko ateganya.”

Itegeko rigenga amarushanwa, ku mugeraka waryo mu ngingo ya 5 ivuga ku birebana n’amagambo mabi aranga abakinnyi, abayobozi, cyangwa abafana; iyo ikipe ihamwe n’iyo myitwarire mibi ihagarikwa umukino umwe ntabafana baje ku kibuga cyangwa guhagarikwa kwa bamwe mu bagaragayeho iyo myitwarire.

Iyi myitwarire idahwite yaranze bamwe mu bafana ba Kiyovu Sports, kandi yanagarutsweho n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo washimiye FERWAFA kuba yinjiye muri iki kibazo.

Jolie MUKANTWALI
RADIOTV10

Comments 1

  1. RUTAGANDA Theobard says:
    3 years ago

    Birakwiye rwose kuko ibya bafana ba kiyovu nakoze sibyirwanda

    Reply

Leave a Reply to RUTAGANDA Theobard Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 9 =

Previous Post

Burya ni umunyabigango: Harmonize yatunguye benshi kubera ibizigira bye

Next Post

U Rwanda rweruriye Congo ko rwifuza inzira z’amahoro ariko n’ikindi yakora rwiteguye

Related Posts

Volleyball: Kepler y’abagore yakuye mu isoni basaza babo igera ku mukino wa nyuma

Volleyball: Kepler y’abagore yakuye mu isoni basaza babo igera ku mukino wa nyuma

by radiotv10
29/03/2026
0

Ikipe ya Kepler Women Volleyball Club yageze ku mukino wa nyuma wa playoffs nyuma yo gusezerera Police VWVC yari yatwaye...

Barimo abavandimwe batatu: Amasura mashya mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yageze mu mwiherero

Barimo abavandimwe batatu: Amasura mashya mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yageze mu mwiherero

by radiotv10
23/03/2026
0

Abakinnyi b'Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, batangiye umwiherero wo kwitegura imikino ya FIFA Series izatangira muri iki cyumweru, barimo abavandimwe...

Umunyemari KNC yafashe icyemezo gitunguranye yatewe n’umujinya w’ibyakozwe na Moses Turahirwa

Icyo KNC atangaza nyuma yuko ikipe ye ya Gasogi itewe mpaga na Rayon Sports

by radiotv10
23/03/2026
0

Umushoramari Kakooza Nkuliza Charles (KNC) akaba na Perezida w’ikipe ya Gasogi United yatewe mpaga n’iya Rayon Sports nyuma yo kubura...

Gasogi Utd yabuze ku mukino wari kuyihuza na Rayon hahita hafatwa icyemezo

Gasogi Utd yabuze ku mukino wari kuyihuza na Rayon hahita hafatwa icyemezo

by radiotv10
23/03/2026
0

Ikipe ya Gasogi United yabuze kuri Sitade mu mukino w'umunsi wa 25 wa Shampiyona wari kuyihuza na Rayon Sports; ihita...

Volleyball: Amakipe yageze kuri Final yamenyekanye, umukino umwe uba ingorabahizi

Volleyball: Amakipe yageze kuri Final yamenyekanye, umukino umwe uba ingorabahizi

by radiotv10
22/03/2026
0

Amakipe atatu muri ane agomba gukina imikino ya nyuma ya kamarampaka mu bagabo no mu bagore yamenyekanye, hasigara ikipe imwe...

IZIHERUKA

Volleyball: Kepler y’abagore yakuye mu isoni basaza babo igera ku mukino wa nyuma
SIPORO

Volleyball: Kepler y’abagore yakuye mu isoni basaza babo igera ku mukino wa nyuma

by radiotv10
29/03/2026
0

Nyamasheke: Mudugudu aravugwaho kuyobya uburari ku isambanywa ry’umwana w’imyaka 16 amubwira ko kubyemera byatuma atabona umugabo

Nyamasheke: Mudugudu aravugwaho kuyobya uburari ku isambanywa ry’umwana w’imyaka 16 amubwira ko kubyemera byatuma atabona umugabo

28/03/2026
Why Everyone Is Suddenly Obsessed with Skincare

Why Everyone Is Suddenly Obsessed with Skincare

28/03/2026
Hari icyabonetse mu bikorwa byo gushakisha umushoferi wari utwaye imodoka yaguye muri Nyabarongo

Hari icyabonetse mu bikorwa byo gushakisha umushoferi wari utwaye imodoka yaguye muri Nyabarongo

28/03/2026
Before You Date: Signs You Shouldn’t Ignore

Before You Date: Signs You Shouldn’t Ignore

27/03/2026
U Rwanda rwagaragaje impamvu FDLR idakwiye gufatwa nk’umutwe witwaje intwaro usanzwe

U Rwanda rwagaragaje impamvu FDLR idakwiye gufatwa nk’umutwe witwaje intwaro usanzwe

27/03/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rweruriye Congo ko rwifuza inzira z’amahoro ariko n’ikindi yakora rwiteguye

U Rwanda rweruriye Congo ko rwifuza inzira z’amahoro ariko n’ikindi yakora rwiteguye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Volleyball: Kepler y’abagore yakuye mu isoni basaza babo igera ku mukino wa nyuma

Nyamasheke: Mudugudu aravugwaho kuyobya uburari ku isambanywa ry’umwana w’imyaka 16 amubwira ko kubyemera byatuma atabona umugabo

Why Everyone Is Suddenly Obsessed with Skincare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.