Kuva guma mukarere yaza hari abaguzi n’abacuruzi bavuga ko ubu ibiribwa nkimboga nibindi byaturukaga muntara birimo guhenda ugereranyije nuko byari bisanzwe ,ibi ngo byatewe ahanini n’abazanaga ibicurizwa muri kigali batakibasha kubizana bakaba bifuza ko abayobozi bakwiye gushaka uko ibicuruzwa byakwiyongera biza muri KIGALI ,ministre y’ubucuruzi ntiyigeze ishaka kugira icyo ibibwiraho Radio&TV10.
Si ubwa mbere gahunda ya guma mukarere ibaye mu Rwanda kuko mukwezi kwa 3 uyu mwaka nabwo guverinoma yashyizeho iyi gahunda murwego rwokwirinda ubwiyongere bw’icyorezo cya corona virus icyogihe nabwo Radio & TV10 yagaragaje ikibazo cy’ihenda ry’ibicuruzwa ku isoko ry’urwanda ryaturukaga kukuba ibiribwa bitabona uko bituruka muntara neza
Kuri ubu twasuye amwe mumasoko yo muri Kigali dusanga ikikibazo nubu cyongeye kugaruka nkuko ababacuruzi n’abaguzi babigaragaza
Umwe mu baganiriye na Radio &TV10 yavuze ko”uhereye ku bishyimbo birahenze, ibijumba byose birahenda karoti intoryi,ibitunguru nibindi byose birahennze ,ubundi twajyaga kubyizanira muntara none ntitwemerewe kujya ‘ubu rero barabizana bihenze ngo nabo byabahenze ariko twavugana n’abahinzi twaranguriraga bakatubwirako batangiye kubiha amatungo kuko byabuze ababigura “
Ibicuruzwa birimo ibikenerwa mu buzima bwa buri munsi bikabije kuzamuka mu biciro
Mugenzi we ati :”Ikiro cy’inyanya twagurishaga 500 twagishyize kuri 800 kuko natwe ubu intebo twaranguraga ibihumbi mirongo itatu na bitanu turimo kuyirangura mirongo itanu .,nibemerere abantu kubitwoherereza kuko Kigali barya byinshi nyamara ntibahinga “ Ibintu by’inyanya ntibikiboneka byarahenze noneho abacuruzi bakavuga ko nabo baba baranguye bahenzwe”
Abaguzi n’abacuruzi bajya inama ko MINICOM ikwiye gushaka ukobongera imodoka zizana ibicuruzwa zibikuye muntara kuko kugeza ubu ngo ababizana bakiri bakeye , bejeje ibicuruzwa kubigeza hafi ya kigali ubundi abacuruzi bakajya kubirangura biboroheye aho kugirango hajyeyo imodoka nkeya za coperatie bazo.
Bimwe mu biribwa ibiciro byabyo byikubye hafi kabiri
Minisitiri y’ubucuruzi n’inganda mu butumwa bugufi twabandikiye ntibigeze bashaka kugira icyo babivugaho, ubwo guma mukarere iheruka mu kwezi kwa gatatu nabwo abacuruzi n’abaguzi bagaragaje iki kibazo ariko MINICOM ntiyigeze yemera ko hari ikibazo cy’uko ibicuruzwa bibura uko bigera i Kigali ahubwo yavugaga ko biterwa n’uko umusaruro wari wahunduye bitewe n’ibihe. Naho kuba byaba biterwa no kuba hari aho biri mu ntara bikabura uko bigera i Kigali ntabwo atari ukuri kuko kuva guma mu rugo yatangira, hakaza guma mu karere kugeza uyu munsi imodoka zitwara ibicuruzwa ntabwo zikumirwa, zikomeza gukora.
Inkuru ya: MURAGIJEMALIYA Juventine