Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko rimwe mu masomo yakuye mu myigaragambyo yo kwamagana MONUSCO ari ukongera imbaraga mu mikoranire yayo n’izi ngabo ziri mu butumwa bwa Loni.
Byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya kuri uyu wa Kane tariki 28 Nyakanga mu kiganiro yari kumwe n’ Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ibikorwa by’ubutumwa bwa MONUSCO, Khassim Diagne.
Patrick Muyaya yavuze ko rimwe mu masomo akomeye bakuye mu myigaragambyo yakozwe muri iki cyumweru, ari ukuvugurura no kongera imbaraga mu mikoranire na MONUSCO.
Yagize ati “Isomo rya mbere twakuyemo, nkeka ko dukeneye kongera imbaraga byumwihariko mu bikorwa by’ibanze nko mu rwego rwa politiki, mu by’ibikorwa bya gisirikare ndetse no mu guhanahana amakuru.”
Patrick Muyaya kandi yavuze ko abaturage bakwiye kwirinda ibikorwa nk’ibi by’urugomo kuko bigira ingaruka ku mpande zombi yaba uruhande bamagana ndetse na bo ubwabo.
Ninde warashe abigaragambya?
MONUSCO yahakanye ko ingabo zayo zarashe mu baturage bariho bigaragambya bayamagana, yemeza ko hari gukorwa iperereza ku bagize uruhare mu mpfu z’abaguye muri iyi myigagambyo yabaye muri iki cyumweru.
Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ibikorwa by’ubutumwa bwa MONUSCO, Khassim Diagne yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 28 Nyakanga.
Yongeye guhakana ko ingabo za MONUSCO zaba zararashe mu baturage bari muri iyi myigaragambyo yatangiye ku wa Mbere tariki 25 Nyakanga.
Yagize ati “Ndagira ngo mbivugire aha ko kuva iyi myigaragambyo yatangira nari ndi kumwe n’ingabo zacu, abakomanda ba segiteri ndetse na Komana w’ingabo. None ndashaka kubahamiriza ukuri mbihagazeho ko MONUSCO itigeze irasa mu kivunge cy’abigaragambya.”
Yakomeje agira ati “Aka kanya kugira ngo nshyire umucyo hanze, tugiye gutangiza iperereza. Iryo perereza ni ryo rizatuma tumenya ahaturutse amasasu.”
Yakomeje avuga ko na Guverinoma y’Igihugu yemeye ko iri perereza rikorwa kandi ko rizakorwa mu buryo bwihuse kugira ngo abagize uruhare muri ziriya mpfu z’abaturage babiryozwe.
RADIOTV10