Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Guverinoma yafashe icyemezo ku musoro w’ubutaka kizashimisha Abanyarwanda

radiotv10by radiotv10
15/11/2022
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUKUNGU
1
Guverinoma yafashe icyemezo ku musoro w’ubutaka kizashimisha Abanyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko umusoro ku butaka w’umwaka wa 2022 wishyurwa hakurikijwe uko wari uhagaze mu mwaka ushize wa 2021, ndetse igihe ntarengwa cyo kwishyuriraho kiyongeraho ukwezi kumwe.

Ni icyemezo gikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ugushyingo 2022, ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamibigambi, Dr Uzziel Ndagijimana.

Iki cyemezo gishingiye ku ku cy’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 11 Ugushyingo 2022 kijyanye n’umusoro ku butaka.

Uretse kuba umusoro ku butaka w’uyu mwaka wa 2022 uzishyurwa hagendewe ku bipimo byakoreshejwe umwaka ushize wa 2021, itariki ntarengwa yo kwishyuriraho yagombaga kuba ari iya 31 Ukuboza 2022, yimuwe igirwa ku ya 31 Mutarama 2023.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uziel Ndagijimana yatangaje ko iki cyemezo gishingiye ku bihe bidasanzwe byagiye bihungabanya ubukungu n’ubushobozi by’abaturage birimo icyorezo cya COVID-19 ndetse n’intambara y’u Burusiya na Ukraine yatumye ibiciro ku masoko bizamuka.

Yagize ati “Izo ngaruka zose zatumye dufata umwanzuro wo gukomeza gusora asanzwe, kandi abaturage bazarushaho kubyishimira.”

Yakomeje agaragaza ko abaturage boroherejwe mu buryo bwose bushoboka, ati “Leta yanongereyeho ukundi kwezi kugeza mu kwezi kwa Mutarama 2023 abaturage basora amafaranga asanzwe kuko ubundi umusoro ku butaka wagombaga kwishyurwa bitarenze Ukwakira 2022.”

Ubusanzwe umusoro ku butaka ugenwa na Njyanama z’Uturere hagendewe ku gaciro k’ubutaka mu Karere ndetse n’imiterere y’ikibanza.

Itegeko kandi riteganya ko inzu imwe yo guturamo idasorerwa, ariko mu gihe umuntu afite izindi nzu akodesha, azishyurira imisoro.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Mutabazianase says:
    3 years ago

    Ibi bintu muvuze nibyo cg murabeshya? Ngo inzu yo guturamo ntisorerwa?
    Ubuzi neza nambwire.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × four =

Previous Post

Huye: Hatahuwe abagabo bakekwaho kwica umumotari babanje kumushukisha kuza kubatwarira umuzigo

Next Post

Ni gute umuntu yaka inguzanyo yo gushyingura?- Evode anenga abasesagura

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ni gute umuntu yaka inguzanyo yo gushyingura?- Evode anenga abasesagura

Ni gute umuntu yaka inguzanyo yo gushyingura?- Evode anenga abasesagura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.