Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Guverinoma y’Igihugu cyugarijwe n’inzara yabivuzeho ibitunguranye nyuma y’uko abagituye batabarijwe

radiotv10by radiotv10
27/07/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Guverinoma y’Igihugu cyugarijwe n’inzara yabivuzeho ibitunguranye nyuma y’uko abagituye batabarijwe
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitire w’Ubuhinzi muri Sudan yahakanye ko ntakibazo cy’inzara bafite nyuma y’uko hagiye hanze raporo y’Umuryango w’Abibumbye itabariza abatuye iki Gihugu igaragaza ko bugarijwe n’amapfa.

Iyi raporo y’Umuryango w’Abibumbye, yavugaga ko Abanya-Sudan ibihumbi 755 bahuye n’ikibazo cy’inzara bitewe n’imirwano imaze iminsi hagati y’imitwe ya gisirikare.

Iyi raporo ivuga kandi ko igisirikare cyahagaritse abatanga imfashanyo ndetse kigenzura imihanda imwe n’imwe  bigatuma bamwe mu bakeneye imfashanyo itabageraho.

Minisitiri w’Ubuhinzi muri iki Gihugu, Abubakr al-Bushra yavuze ko nta nzara iri muri iki Gihugu ndetse ko badakeneye imfasahnyo z’amahanga.

Agaruka kandi ku bantu ibihumbi 755 bagaragajwe na raporo ko bakeneye inkunga, uyu muyobozi muri Guverinoma ya Sudan, uyu umubare ari muto ugereranyije na miliyoni 50 zituye iki Gihugu, bityo ko nta bikwiye gufatwa nka byacitse.

Uyu muyobozi yatangaje ibi mu gihe Umuryango w’Abibumbye uherutse gutangaza ko uduce 14 muri Dudan dushonje ndetse ko hatagize igikorwa inzara yahinduka ikibazo gihangayikishije muri iki Gihugu.

Abakurikira ibibera muri Sudan, bagaragaza ko gutsimbarara bagafunga imipaka banga ko imfashanyo zinjira, ari ubwoba ko byatuma n’abandi binjira bagatsindwa urugamba barimo.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 11 =

Previous Post

Menya icyo America yashingiye ifatira ibihano abarimo abayobozo bo hejuru ba M23

Next Post

Rusizi: Harumvikana ukutavuga rumwe ku ihagarikwa ry’Abunzi banavuga ibitaboneye byabibanjirije

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Harumvikana ukutavuga rumwe ku ihagarikwa ry’Abunzi banavuga ibitaboneye byabibanjirije

Rusizi: Harumvikana ukutavuga rumwe ku ihagarikwa ry’Abunzi banavuga ibitaboneye byabibanjirije

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.