Minisitire w’Ubuhinzi muri Sudan yahakanye ko ntakibazo cy’inzara bafite nyuma y’uko hagiye hanze raporo y’Umuryango w’Abibumbye itabariza abatuye iki Gihugu igaragaza ko bugarijwe n’amapfa.
Iyi raporo y’Umuryango w’Abibumbye, yavugaga ko Abanya-Sudan ibihumbi 755 bahuye n’ikibazo cy’inzara bitewe n’imirwano imaze iminsi hagati y’imitwe ya gisirikare.
Iyi raporo ivuga kandi ko igisirikare cyahagaritse abatanga imfashanyo ndetse kigenzura imihanda imwe n’imwe bigatuma bamwe mu bakeneye imfashanyo itabageraho.
Minisitiri w’Ubuhinzi muri iki Gihugu, Abubakr al-Bushra yavuze ko nta nzara iri muri iki Gihugu ndetse ko badakeneye imfasahnyo z’amahanga.
Agaruka kandi ku bantu ibihumbi 755 bagaragajwe na raporo ko bakeneye inkunga, uyu muyobozi muri Guverinoma ya Sudan, uyu umubare ari muto ugereranyije na miliyoni 50 zituye iki Gihugu, bityo ko nta bikwiye gufatwa nka byacitse.
Uyu muyobozi yatangaje ibi mu gihe Umuryango w’Abibumbye uherutse gutangaza ko uduce 14 muri Dudan dushonje ndetse ko hatagize igikorwa inzara yahinduka ikibazo gihangayikishije muri iki Gihugu.
Abakurikira ibibera muri Sudan, bagaragaza ko gutsimbarara bagafunga imipaka banga ko imfashanyo zinjira, ari ubwoba ko byatuma n’abandi binjira bagatsindwa urugamba barimo.
Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10