Guverinoma y’u Rwanda yafashe mu mugongo ababuriye ababo mu biza byatewe n’imvura yaguye mu ijoro ryacyeye, bimaze guhitana abagera mu 115, yizeza ubutabazi bw’ibanze ku basizwe iheruheru nabyo.
Iyi mvura yaguye mu ijoro ryacyeye, yibasiye Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru, yateje ibiza by’imyuzure yatumye zimwe mu nzu zigwira abaturage bari baryamye, ndetse ikanateza inkangu.
Kugeza ubu twandika iyi nkuru, imibare y’abamaze guhitanwa n’ibi biza, iragera mu 115 biganjemo abo mu Ntara y’Iburengerazuba ndetse n’abo mu Majyaruguru.
Mu butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, Guverinoma y’u Rwanda yafashe mu mugongo ababuriye ababo muri ibi biza.
Yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije ababuze ababo, abakomeretse ndetse n’abasenyewe kandi irakora ibishoboka byose ngo ubutabazi bw’ibanze bugere ku basizwe iheruheru n’ibi biza.”
Ibi biza byabaye mu ijoro ryacyeye, biri mu bifite ubukana byabayeho mu Rwanda, kuko uyu mubare uza mu ya mbere y’abantu bishwe n’ibiza umunsi umwe.
Habitegeko Francois uyobora Intara y’Iburengerazuba yibasiwe cyane n’ibi biza, yavuze ko ubukana bwabyo bunashingiye ku kuba iyi mvura yaguye mu masaha mabi, abantu baryamye.
Guverineri Habitegeko wabyutse ajya mu bikorwa by’ubutabazi, yavuze ko hari abaturage baramukiye muri ibi bikorwa, banagize uruhare mu kugira abarokoka bari bakiri bazima.
RADIOTV10