Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko itangazo ryayitiriwe ririmo imvugo zumvikanamo kuvuganira umutwe wa M23, ari ikinyoma, isaba abantu kutariha agaciro.
Ni itangazo ryanditse mu buryo bw’inyandiko zishyirwa hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, rinagaragaza ko ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente mu izina rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Ibikubiye muri iri tangazo tutifuje gutangaza mu nkuru yacu, byumvikanamo kuvuganira umutwe wa M23, wakunze kwegekwa ku Rwanda, nyamara bizwi neza ko uyu mutwe ugizwe n’Abanyekongo baharanira uburenganzira bwabo.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yamaganye iri tangazo, mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, yagize ati “Mwitondere iyi nyandiko y’ikinyoma- ni incurano.”
Ibirego by’ibinyoma byo kwegeka umutwe wa M23 ku Rwanda, byakunze kuzamurwa na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse iki Gihugu kikaba giherutse kongera kuzamura ibi birego, byagarutsweho na Minisitiri wa DRC, ubwo yari mu nama yahuje Abaminisitiri bo mu Bihugu bigize Umuryango w’Ibikoresha Igifaransa (OIF) yabaye mu cyumweru gishize.
Gusa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yongeye kubinyomaza, asobanura ko umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo bafite ibyo barwanira.
RADIOTV10
Birasekeje cyane!
Google Translation ya English mu kinyarwanda yakomye ababeshyere PM & Rwanda Gvt!
Bigaragara ko uwanditse iyi fake tangazo akoresha igifransa, kandi atazi ikinyarwanda, Kandi ikigaragara cyane uwahimbye iyi fake tangazo ATAZI NA BUSA IKINYARWANDA GIKORESHWA MURI IKI GIHE MU NYANDIKO Z’UBUYOBOZI MU RWANDA.
Urugero, abakoresha igifransa bakunda gukoresha Grande Bretagne, akaba ariyo mpamvu bakoresheje Great Breatain, mu gihe abakoresha icyongereza bakoresha cyane UK aho gukoresha GB….IGISEKEJE ni amagambo ya nyuma….aho POSITION bayihinduyemo UMWANYA….ubwo koko PM uvuga neza indimi z’ikinyarwanda, icyongereza, french, yakwibagirwa ko POSITIONS ari IBIRINDIRO mu kinyarwanda?
BATAYE IBABA BATEKEREZA KO BASEBYA U RWANDA……
INYANDIKO ZO MU BUYOBOZI BWO HEJURU BWOSE MU RWANDA (guhera ku Ntara, Ministries & Presidency) ZIBA ZANDITSE MU KINYARWANDA CYIZA, GISOBANUTSE CYA GIHANGA……utarakoze mu BUYOBOZI mu Rwanda ntushobora kumenya kwandika IKINYARWANDA GIKORESHWA mu BUYOBOZI bukuru mu Rwanda, BIBERE ISOMO N’UNDI UZABIGERAGEZA, BIZAMUTA HANZE…..