• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Guverinoma y’u Rwanda yashimiye umwana uherutse guhesha ishema Igihugu muri Afurika y’Iburasirazuba

radiotv10by radiotv10
12/03/2026
in MU RWANDA
0
Guverinoma y’u Rwanda yashimiye umwana uherutse guhesha ishema Igihugu muri Afurika y’Iburasirazuba
Share on FacebookShare on Twitter

Atete Kagorora Arianah wiga mu mashuri yisumbuye uherutse kwegukana umwanya wa mbere mu marushanwa yo kwandika ku Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, anamushyikiriza igihembo.

Atete yegukanye umwanya wa mbere anahembwa nk’uwahize abandi mu marushanwa yo kwandika ku Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ku Cyumweru tariki 08 Werurwe 2026 ubwo hasozwaga Inteko Rusange ya 28 y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu Muryango yaberaga muri Tanzania.

Nyuma y’iminsi itatu, kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Werurwe 2026, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Dr Usta Kaitesi yakiriye uyu mwana w’umukobwa, anamushimira uburyo yitwaye neza muri ariya marushanwa.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, yatangaje ko “ku gicamunsi” cyo kuri uyu wa Gatatu “Umunyamabanga wa Leta, Dr Usta Kaitesi yashimiye anahemba Atete Kagorora Arianah, Umunyarwandakazi wiga mu mashuri yisumbuye watsinze amarushanwa yo kwandika ku Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ya 2024 (EAC Essay Writing Competition).”

Ubutumwa bwa MINAFFET buherekejwe n’amafoto arimo igaragaza Dr Usta Kaitesi ashyikiriza uyu mwana mudasobwa, nk’igihembo yagenewe.

Aya marushanwa ngarukamwaka, ategurwa n’Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, agahuza abanyeshuri biga mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu Bihugu bigize uyu Muryango.

Aya marushanwa agamije guteza imbere no kumenyekanisha ibikorwa bya EAC n’akamaro kawo mu rubyiruko rwo mu Bihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba.

Atete Kagorora Arianah yegukanye umwanya wa mbere ahigitse bagenzi be, aho yakoze inyandiko ku gushyira hamwe kw’Ibihugu bigize EAC mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Nyuma yo kwegukana uyu mwanya wa mbere, uyu mwana, yavuze ko ubufatanye bw’Ibihugu bigize EAC ari ishingiro ryo gushaka ibisubizo by’ibibazo byose bishobora kugariza abaturage.

Yagize ati “Atari n’ihindagurika ry’ikirere gusa, ibibazo byose duhura na byo muri EAC, bishobora gukemurwa n’uko twese dufatanyije […] Igihe nandikana iyo essay yanjye nagerageje gusobanura uburyo ubumwe hagati y’Ibihugu byose biri muri EAC ari bwo bushobora gukemura iri hindagurika ry’ikirere.”

Atete ubwo yakirwaga n’Umunyamabanga wa Leta muri MINAFFET, yari aherekejwe n’umubyeyi we ndetse na bamwe mu bayobozi b’ishuri ryisumbuye yigaho.

Dr Usta Kaitesi yashyikirije Atete igihembo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × three =

Previous Post

Abapolisi b’u Rwanda bavuye muri Centrafrique bavuze ibyo bakoze byisumbuye ku nshingano zari zabajyanye

Next Post

Perezida Kagame yarebye imbonankubone umukino Paris Saint-Germain yatsindiyemo Chelsea 5-2

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Perezida Kagame yarebye imbonankubone umukino Paris Saint-Germain yatsindiyemo Chelsea 5-2

Perezida Kagame yarebye imbonankubone umukino Paris Saint-Germain yatsindiyemo Chelsea 5-2

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.