Abari bari ku kiriyo cy’umukecuru w’imyaka 76 wo muri Ecuador byari byatangajwe ko yapfuye, ubwo barimo bamuhindurira imyambaro ngo bamushyingure, batunguwe no gusanga agihumeka uw’abazima.
Uyu mukecuru witwa Bella Montoya byari byatangajwe ko yapfuye mu cyumweru gishize yishwe n’indwara yo guturika kw’imitsi (Stroke).
Ubwo bari bagiye kumuhindurira imyambaro ngo bamwambike iyo kumushyingurana, uwari uri kubikora, yatunguwe no gusanga ahumeka.
Uyu wari wabitswe ndetse bagiye kumushyingura, yahise asubizwa ku bitaro kugira ngo bamwiteho, ndetse Minisiteri y’Ubuzima muri Ecuador ikaba yohereje itsinda rijya gukora iperereza kuri ibi byabaye.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuzima muri iki Gihugu, yatangaje ko uyu mukecuru yari yagize ikibazo cyo guhagarara k’umutima ndetse no guhagarara guhumeka ndetse n’umutima ugahagararara gukora ariko ko atazutse nk’uko hari abatangiye kubihwihwisa.
Umuhungu we witwa Gilber Rodolfo Balberán Montoya yabwiye ibitangazamakuru muri iki Gihugu ko umubyeyi we “yajyanywe kwa muganga mu gitondo saa tatu, saa sita muganga ambwira ko yapfuye.”
Uyu mukecuru kandi yari yabanje gushyirwa mu isanduku mu gihe cy’amasaha macye kugeza igihe abo mu muryango we babonye ko akiri muzima.
Hari amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu mukecuru aryamye mu isanduku ifunguye, ari guhumeka, ndetse n’abantu benshi bamukikije.
Umuhungu we avuga ko na we yaguye mu kantu kubera ibyabaye. Ati “Ubu ndi gusenga ngo ubuzima bw’umubyeyi wanjye bwongere kumera neza. Ndifuza ko akomeza kubaho.”
RADIOTV10