Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Habaye ibidasanzwe ku mukecuru bari bagiye gushyingura bazi ko yapfuye

radiotv10by radiotv10
13/06/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Habaye ibidasanzwe ku mukecuru bari bagiye gushyingura bazi ko yapfuye
Share on FacebookShare on Twitter

Abari bari ku kiriyo cy’umukecuru w’imyaka 76 wo muri Ecuador byari byatangajwe ko yapfuye, ubwo barimo bamuhindurira imyambaro ngo bamushyingure, batunguwe no gusanga agihumeka uw’abazima.

Uyu mukecuru witwa Bella Montoya byari byatangajwe ko yapfuye mu cyumweru gishize yishwe n’indwara yo guturika kw’imitsi (Stroke).

Ubwo bari bagiye kumuhindurira imyambaro ngo bamwambike iyo kumushyingurana, uwari uri kubikora, yatunguwe no gusanga ahumeka.

Uyu wari wabitswe ndetse bagiye kumushyingura, yahise asubizwa ku bitaro kugira ngo bamwiteho, ndetse Minisiteri y’Ubuzima muri Ecuador ikaba yohereje itsinda rijya gukora iperereza kuri ibi byabaye.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuzima muri iki Gihugu, yatangaje ko uyu mukecuru yari yagize ikibazo cyo guhagarara k’umutima ndetse no guhagarara guhumeka ndetse n’umutima ugahagararara gukora ariko ko atazutse nk’uko hari abatangiye kubihwihwisa.

Umuhungu we witwa Gilber Rodolfo Balberán Montoya yabwiye ibitangazamakuru muri iki Gihugu ko umubyeyi we “yajyanywe kwa muganga mu gitondo saa tatu, saa sita muganga ambwira ko yapfuye.”

Uyu mukecuru kandi yari yabanje gushyirwa mu isanduku mu gihe cy’amasaha macye kugeza igihe abo mu muryango we babonye ko akiri muzima.

Hari amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu mukecuru aryamye mu isanduku ifunguye, ari guhumeka, ndetse n’abantu benshi bamukikije.

Umuhungu we avuga ko na we yaguye mu kantu kubera ibyabaye. Ati “Ubu ndi gusenga ngo ubuzima bw’umubyeyi wanjye bwongere kumera neza. Ndifuza ko akomeza kubaho.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + 16 =

Previous Post

Hagaragajwe uko bihagaze niba irushanwa rya ‘MissRwanda’ rizongera kuba

Next Post

Umugore wasezeranye n’igipupe ugishinja kumuca inyuma yagikoreye ibidasanzwe

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugore wasezeranye n’igipupe ugishinja kumuca inyuma yagikoreye ibidasanzwe

Umugore wasezeranye n’igipupe ugishinja kumuca inyuma yagikoreye ibidasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.