Abantu bane barimo uwabaye Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, n’umunyemari uzwi nka ‘Dubai’ bagombaga gusomerwa icyemezo ku bujurire bw’ifungwa ry’agateganyo, ntibasomewe, ku mpamvu yatangajwe mu buryo busa n’ubutunguranye.
Abantu bane baregwa muri uru rubanza, ni Rwamurangwa Stephen wabaye Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, umunyemari Nsabimana Jean uzwi nka Duba, Mberabahizi Raymond Chretien wari ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Gasabo na Nyirabihogo Jeanne d’Arc wari Umuyobozi w’Ishami ry’ibyemezo by’ubutaka mu Karere ka Gasabo.
Baregwa ibyaha birimo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite, gishinjwa aba bari abayobozi; ndetse no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gikekwa kuri Dubai.
Ni ibyaha bishingiye kuri zimwe mu nzu zigize umudugudu uzwi nk’Urukumbuzi Real Estate, uherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, byagaragaye ko zitujuje ubuziranenge.
Mu cyumweru gishize, tariki 16 Kamena 2023, abaregwa bari baburanye ubujurire bwabo ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwagombaga gusoma icyemezo kuri ubu bujurire, ndetse abaregwa bakaba bari baje ku cyicaro cy’Urukiko i Rusororo, ariko basubizwa aho bafungiye badasomewe, ku mpamvu zatangajwe mu buryo busa n’ubutunguranye.
Isubikwa ry’iri somwa, ryashyizwe muri sisiteme isanzwe yifashishwa mu gukurikirana imiburanishirize, ku isaaha ya saa tatu zirengaho iminota, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rwatangaje izi mpamvu zo gusubika iri somwa, rwavuze ko rwagize amaburanisha menshi, ndetse habaho n’ibibazo by’ihuzanzira (Network) rya sisiteme.
Urukiko rwatangaje ko ibi byatumye, hataboneka uburyo bwo kwandika icyemezo cy’uru Rukiko, ku buryo kugisoma uyu munsi bitashobotse, bikaba byimuriwe tariki 28 z’uku kwezi kwa Kamena 2023.
Mu cyumweru gishize, ubwo abaregwa baburanaga ubu bujurire, bose basabye ko barekurwa bagakurikiranwa bari hanze, aho bamwe bavugaga ko ibyaha bashinjwa bitagize impamvu zagombye gutuma bafungwa, ahubwo ko babibona nk’ibyaha mbonezamubano aho kuba nshinjabyaha.
Ababurana kandi banahakana ibyo bakehwaho, banabwiye uru Rukiko ko itegeko ryakoreshejwe n’Ubushinjacyaha ryagiyeho muri 2018, mu gihe ibyaha baregwa, byakozwe hagati ya 2013 na 2017, ubwo hubakwaga uriya mudugudu, bakavuga ko bashinjwa ibitari ibyaha ubwo ibikorwa baregwa byabagaho.
RADIOTV10