Imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ya Taxi Minibus yakoreye impanuka mu muhanda Muhanga-Kigali ubwo yari igeze ahazwi nko mu Nkoto mu Karere ka Kamonyi, ihitana umuntu umwe abandi benshi barakomereka.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Mutarama 2026, ubwo iyi modoka yo mu bwoko bwa Minibus bikekwa ko yaburaga feri, ikagonga izindi modoka zari ziyiri imbere.
Zimwe mu modoka yagonze, harimo iyo mu bwoko bwa Toyota V8 ndetse n’ikamyo ya Howo, zarenze umuhanda, zikagwa zigaramye munsi y’umuhanda.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yemeje amakuru y’iyi mpanuka, avuga ko yahitanye ubuzima bw’umuntu umwe.
Yagize ati “Impanuka ya minibisi yabaye byitwa ko yabuze feri, igonga V8 na Howo yari imbere ya minibisi, zirenga umuhanda, abantu bagera ku icyenda barakomereka, undi muntu umwe w’umugore arapfa.”
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Rukoma mu Karere ka Kamonyi, mu gihe bamwe mu bakomeretse bahise bajyanwa kuvurirwa mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK, abandi mu bya Nyarugenge, abandi mu bya Kacyiru.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yaboneyeho kandi yaboneyeho kuburira abakoresha umuhanda, kwibuka gahunda Turindane Tugereyo Amahoro igamije gukumira impanuka zo mu muhanda.
RADIOTV10









