Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Habaye impinduka muri Guverinoma y’u Rwanda ku Baminisitiri 10 zinagaruramo Gen Murasira

radiotv10by radiotv10
23/08/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Habaye impinduka muri Guverinoma y’u Rwanda ku Baminisitiri 10 zinagaruramo Gen Murasira
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; yakoze impinduka muri Guverinoma, zasize bamwe mu Baminisitiri bahinduriwe Minisiteri n’inshingano, zinagarura muri Guverinoma Maj Gen Albert Murasira uherutse gusimbuzwa ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo.

Izi mpinduka zikubiye mu itangazo ryasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kanama 2023, aho imyanya 10 mu bagize Guverinoma y’u Rwanda, yahinduriwe abantu ndetse hagashyirwamo n’amaraso mashya.

Gaspard Twagirayezu, yagizwe Minisitiri w’Uburezi, avuye ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye.

Ni mu gihe Dr Valentine Uwamariya wari usanzwe ari Minisitiri w’Uburezi, yagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, asimbuye Prof Jeannette Bayisenge, wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Maj Gen Albert Murasira yagizwe Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, asimbura Solange Kayisire wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, asimbura Ingabire Assumpta, na we wahawe inshingano nshya.

Naho Jeannine Munyeshuri yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, asimbura Dr Uwera Claudine wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibidukikije.

Claudette Irere wari usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyi Ngiro we yagumye muri iyi Minisiteri, ariko ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta gusa.

Eric Rwigamba yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, mu gihe Sandrine Umutoni wari Umuyobozi wa Imbuto Foundation, yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiriko.

Assumpta Ingabire wari Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera Umwana.

Mu yindi myanya itari iyo muri Guverinoma, irimo uyu wa Ingabire Assumpta, hanashyizweho Maj Gen (Rtd) Dr Charles Rudakubana, wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola, naho Margaret Nyagahura, agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Hungary.

Nadine Gatsinzi wari Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rushinzwe kugenzura Iyubahirizwa rw’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’Igihugu.

Maj Gen Murasira yagarutse muri Guverinoma agirwa Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi
Gaspard Twagirayezu yagizwe Minisitiri w’Uburezi
Prof Jeannette Bayisenge wari Minisitiri w’Uburinganire, yagizwe uw’Abakozi ba Leta n’Umurimo
Dr Uwamariya Valentine wari Minisitiri w’Uburezi, yagizwe uw’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango
Solange Kayisire wari Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC
Dr Uwera Claudine wari Umunyamabanga muri MINECOFI yajyanywe muri Minisiteri y’Ibidukikije
Yasimbuwe na Jeanine Munyeshuli wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN
Irere Claudette yagumye muri MINEDUC
Sandrine Umutoni yinjiye muri Guverinoma y’u Rwanda
Eric Rwigamba yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + 5 =

Previous Post

Kamonyi: Umukozi w’ikigo cy’imari washatse kukiba 3.500.000Frw agatahurwa hamenyekanye uko yabyitwayemo

Next Post

Inama yari itegerejwemo Putin ntayigaragaremo yavugiwemo ingingo yihariye kuri Afurika

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Inama yari itegerejwemo Putin ntayigaragaremo yavugiwemo ingingo yihariye kuri Afurika

Inama yari itegerejwemo Putin ntayigaragaremo yavugiwemo ingingo yihariye kuri Afurika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.