Mu Karere ka Kamonyi ahazwi nko ku Ruyenzi, habaye indi mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Bisi, nyuma yuko mu Mujyi wa Kigali habereye indi yakomerekeyemo abantu barenga 20.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Werurwe 2025 nk’uko byanemejwe n’Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda.
Ni impanuka yakozwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster mu Muhanda Kamonyi-Kigali, aho iyi modoka yagonganye n’indi ikangirika cyane.
Mu butumwa busubiza ku rubuga nkoranyambaga rwa X umuturage wari watangaje iby’iyi mpanuka, Polisi y’u Rwanda, yavuze ko amakuru y’iyi mpanuka “twayamenye ndetse n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bayigezeho. Abakomeretse bajyanywe kwa muganga.”
Iyi mpanuka ibaye nyuma y’umunsi umwe mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge habereye indi y’imodoka na yo yo mu bwoko bwa Bisi itwara abagenzi yagonganye n’izindi, igakomerekeramo abantu 23.
Iyi yabaye mu Mujyi wa Kigali hirya y’ejo hashize, ku wa Gatatu tariki 12 Werurwe 2025, bivugwa ko yaturutse ku makosa y’umushoferi wari utwaye iyi bisi itwara abagenzi, wanyuze kuri moto agahita agongana n’imodoka zari mu mukono wazo zerecyeza mu cyerekezo iyo yari atwaye yavagamo.
Iyi mpanuka kandi ibaye nyuma yuko kuri uyu wa Kane tariki 13 Werurwe 2025, Polisi y’u Rwanda igiranye ikiganiro n’abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi mu bukangurambaga bwiswe ‘Gerayo Amahoro’ bwo kwirinda no gukumira impanuka.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi agaruka kuri zimwe mu mpamvu zikomeje gutera izi mpanuka, yagize ati “Inyinshi mu mpanuka ziba ziterwa no kugendera ku muvuduko urenze uwagenwe, ubusinzi, kwihuta mutanguranwa abagenzi ngo mukore inshuro nyinshi, gucomokora akagabanyamuvuduko, umunaniro, kunyuraniraho ahatemewe, kugenda muvugira kuri telefoni, guhugira mu kubara amatike y’abo mwatwaye, uburangare n’ibindi.”
SP Emmanuel Kayigi yaboneyeho kandi kwibutsa abashoferi b’Imodoka zitwara abagenzi ko baba bagomba kuzirikana ko bafite mu biganza byabo ubuzima bw’abo batwaye, bityo ko bakwiye kwirinda icyateza impanuka cyose.
RADIOTV10