Abarwanyi batanu (5) b’umutwe wa ADF urwanya Uganda ukaba ufite ibirindiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishyikirije FARDC, batuma habaho kwikanga kuko barimo Umunyekongo usanzwe ari umuyobozi w’Umusigiti ndetse n’abagore batatu n’umukobwa umwe utujuje imyaka y’ubukure.
Ibi byihebe byemeye kumanika amaboko byishyikiriza igisirikare cya DRC, muri Segiteri ya Rwenzori muri Teritwari ya Beni mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Bishyikirije FARDC nyuma yo kotswaho umuriro na FARDC ku Cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023 hafi y’Umugezi wa Sefu ahasanzwe hari ibirindiro by’uyu mutwe w’iterabwoba wa ADF.
Umuvugizi w’Ibikorwa bya Gisirikare bizwi nka Sokola 1 Grand Nord byo guhangana n’ibi byihebe, Capitaine Anthony Mualushayi yavuze ko aba barwanyi bishyize mu maboko ya FARDC nyuma yuko iki gisirikare cya Leta kibakurikiranye kiri kubahiga kikabageza mu nkengero z’uyu mugezi wa Sefu.
Yagize ati “Ni ho twafatiye batanu muri abo ba-Jihadiste. Muri abo bishyikirije igisirikare barimo Sheikh witwa Ramazani Idris Mpanda usanzwe ari Umuyobozi w’umusigiti (Imamu) mu mujyi wa Kalemie.”
Cap Anthony Mualushayi yavuze ko uyu mutwe w’iterabwoba wa ADF urimo no kwinjiza abarwanyi babakuye mu baturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iretse uyu mu-Imamu kandi, muri aba bishyikirije FARDC barimo abagore batatu ndetse n’umukobwa umwe ukiri muto utaruzuza imyaka y’ubukure.
Yakomeje avuga ko ibitero bya FARDC byo guhashya uyu mutwe wa ADF ari byo byatumye aba barwanyi bishyikiriza iki gisirikare cya Congo.
Cap Anthony Mualushayi avuga kandi ko aba bishyikirije igisirikare bari kubazwa n’inzego zishinzwe iperereza za Gisirikare kandi ko bizeye ko amakuru bari butange aza gufasha FARDC gukomeza guhashya uyu mutwe w’iterabwoba.
RADIOTV10